Umunyeshuri wo muri UR/Huye yegukanye miliyoni 2 FRW mu irushanwa rya 4 LTE

Kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2017 nibwo habaye umuhango wo gusoza ku mugaragaro irushanwa rya 4 LTE Students Art Contest 2017 ryari rimaze hafi amezi 2 ryateguwe na kompanyi y’Abanya Koreya, Korea Telecom Rwanda Network (KtRN) icuruza internet yihuta ya 4G LTE , maze Huss Nizeyimana yegukana umwanya wa mbere ahabwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya marushanwa ya 4G LTE yateguwe mu rwego rwo kumenyekanisha ibicuruzwa byayo cyane cyane ipaki ya internet yo mu bwoko bwa 4G ihendutse aho 1GB imwe igurwa amafaranga 1000, igakoreshwa umunsi wose.

Mu rwego rwo kuyimenyekanisha no guteza imbere ubuhanga bw’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na kaminuza, iyi kompanyi yatanze amatangazo, isaba buri munyeshuri wiyumvamo impano yo gushushanya cyangwa kuba yakora ikindi gihangano cyakwamamaza iyi paki, kuba yayitabira. Abagera kuri 25 nibo batanze ibihangano byabo byigangemo iby’ubugeni, indirimbo ndetse na ‘Cartoons’.

Kuri uyu wa Kane nibwo abitabiriye irushanwa bose bahuriye ku cyicaro cya 4G LTE giherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, berekana ndetse banasobanura icyo bashakaga kwerekana ku bihangano byabo.

Huss Nizeyimana werekanye igihangano yakoze cya Cartoon cyamamaza iyi paki ya internet niwe wabaye uwa mbere ahabwa Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Yiga amasomo ye mu ishami rya Urban and Regional Planning. Huss yigaga mu mwaka wa 3 akaba agiye kwimukira mu mwaka wa kane.

Itsinda ryitwa Ubugeni ryagaragaje ukuntu abantu ba cyera nabo bashobora kurenga imbibi bakitabira ikoreshwa rya internet ya 4G, babaye aba kabiri bahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Karan Shema Wiseman wiga ku ishuri ry’ubugeni ryo ku Nyundo yahembwe nk’umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye wakoze igihangano cyiza, na we ahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Abandi bakuriyeho kugeza ku mwanya wa 7, bahawe telefone zo mu bwoko bwa ‘Smartphone’ zizakomeza kubafasha mu masomo yabo ya buri munsi.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Huss Nizeyimana yavuze ko ashimishijwe n’igihembo yahawe ndetse kikaba kigiye kumufasha cyane mu mpano ye.

Yagize ati " Ni ikintu gitangaje kimbayeho mu buzima . Sinari mbyiteze ariko nabyishimiye cyane. Amafaranga nahembwe azamfasha gutangiza studio ikora ibintu bya Animation.

Mark Kalomba umwe mu bayobozi bashinzwe ibijyanye n’ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya internet ya 4G LTE yatangarije abanyamakuru ko iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo kuzamura impano z’abana b’abanyeshuri.

Ati " Twashyizeho iki gikorwa kugira ngo turebe impano z’abanyeshuri bacu . Bazi ubwenge niyo mpamvu twagira ngo tubakoreshe kugira ngo badutangirize ‘Product’ zacu. 1 GB/1000 FRW yagenewe abanyeshuri ariko na buri munyarwanda wese yayikoresha ….”

Yunzemo ati " Amarushanwa yari agamije kwerekana 4 LTE ku banyarwanda ariko cyane cyane ku banyeshuri, kugira ngo twerekane ko abanyeshuri n’abanyarwanda bose bashobora kugerwaho na internet ya 4G …biranahura n’uko tugiye kurangiza kuyishyira mu gihugu hose. Ku rugero rwa 95 % mu gihugu hose irahari. Tugiye gutangira kubibwira abantu kugira ngo bamenye ko ihari kandi idahenze cyane…

" Usibye n’ubucuruzi , iyo uhaye umunyeshuri miliyoni 2…uwazitsindiye ntazabura icyo amumarira …dukoze ibintu 2 mu gihe kimwe…dufashije umunyeshuri kandi na business yacu iragaragaye…"

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kizakomeza kuko bafite Produit nyinshi. Yavuze ko bizava muri Kigali bakerekeza no mu zindi Ntara.

Internet ya 4G LTE yatangijwe mu Rwanda mu 2014, aho uwo mwaka 8% by’igihugu ari byo yagejejwemo, mu 2015 byarazamutse bigera kuri 17% mu gihe umwaka ushize byiyongereye bigera kuri 62%.

Umunyamakuru Nzeyimana Lucky niwe wari uyuboye iki gikorwa

Abari bagize akanama nkemurampaka

Abakobwa nabo berekanye ko bafite impano mu gukora ’Art work’

Abakemurampaka baganira kubihangano berekwaga n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na kaminuza zitandukanye

Harimo n’aberekanye ibihangano by’indirimbo

Mu ndirimbo ze zakunzwe , Bull Dogg yataramiye abahatanaga n’abari bitabiriye iki gikorwa

Berekanye ibihangano binyuranye

Huss Nizeyimana wabaye uwa mbere

Abagize Ubugeni Group basobanura igihangano cyabo

Cartoon yatumye Huss yegukana umwanya wa mbere

Igishushanyo Shema yashushanyishije intoki, cyamuhesheje kwegukana miliyoni 1

Uwa 4 kugeza kuwa 7 bahembwe telefone

3 ba mbere bahembwe amafaranga

Groupe Ubugeni yahawe sheki ya Miliyoni

Shema ahabwa sheki ya Miliyoni

PHOTO:NTARE Julius

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo