Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda ari gukora indege itagira umupilote

Nteziryayo Olivier ahamya ko inzozi yari afite akiri umwana zo gukora indege yatangiye kuzikabya kuko yabonye ubumenyi buzamufasha kuyikora.

Uyu munyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) muri Koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, atangaza ibi mu gihe yatangiye gukora indege nto itagira umupilote izwi ku izina rya ’Drone’.

Nteziryayo w’imyaka 22, uvuka mu Karere ka Rwamagana, wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’ibijyanye n’iby’ingufu (Mechanical Engineering and energy) yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko inzozi zo gukora indege yazigize afite imyaka umunani y’amavuko.

Agira ati " Igitekerezo cyo gukora indege cyatangiye mu bwana icyo gihe ngakora imodoka ariko nkumva sinyuzwe. Aho ngereye muri Kaminuza nibwo nashatse gukabya izo nzozi maze nkora indege nto idagira umupilote."

Akomeza avuga ko ari mu mwaka wa mbere wa Kaminuza yakoze indege nto itagira umupilote iraguruka ariko kubera ko hari ibyo yaburagaho byatumye atangira umushinga wo gukora indi iteye imbere mu ikoranabuhanga, ariyo ari gukora ubu.

Ibyo byose abifashwamo n’abafatanyabikorwa yagejejeho umushinga we barimo ikigo kitwa FAB LAB gikorera mu Rwanda.

Abo nibo bamufasha kubona ibikoresho byose akoresha iyo “Drone”, ubundi bumenyi bwo gukora izo ndege akabubona yifashishije interineti. Ibikoresho bimwe yifashisha harimo ibikarito, amadebe, za dinamo n’ibindi.

Nteziryayo ahamya ko iyo ndege itagira umupilote ari gukora azayimurika mu mpera z’umwaka wa 2018.

Ati " Mbere ntangira gukora iriya ndege nto naje kongera nkavugurura nta baterankunga nari mfite kandi narayikoze mbigeraho."

Akomeza agira ati " Ubu mfite abaterankunga kandi nizeye neza ko inzozi zanjye zizaba impamo ngakora indege nagambiriye kuva mu bwana bwanjye."

Dusabe Miriam, umuyobozi mukuru w’ikigo cya FAB LAB gikorera mu Rwanda ari nacyo gikurikiranira uwo musore, avuga ko bafasha ababagana bafite imishinga y’ikoranabuhanga.

Agira ati " Kugeza ubu dufite imishinga 10 ubona ko ifatika tuyitera inkunga y’ibikoresho ndetse tukabashakira n’abantu b’impuguke kugira ngo bazagere kubyo bashaka batagize ikibazo cy’ubuhsobozi buke."

Drone ari gukora ni aho igeze. Aracyashyiraho ibikoresho

Bimwe mu bikoresho azashyira kuri iyo "Drone"

Iyo ni Drone yakoze bwa mbere

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • ######

    Courage musore

    - 14/10/2017 - 12:34
  • ######

    Andika ubutumwa mbega,ibintu bishimishije musore,turagu shyigikiye tina nyagasambu

    - 16/10/2017 - 05:58
  • Theogene

    Ndi umuturage wo Mukarere kaho akomoka!!-muturangire neza tumube hafi mu nkunga z,ubiryo butandukanye maze aserukire akarere kacu mu ikoranabuhanga niba kandi abona ubu butumwa nahamagare 0788615887 /0728615887 / andangire aho aba ari twungurane ibitekerezo

    - 22/11/2017 - 21:01
  • Theogene

    Ndi umuturage wo Mukarere kaho akomoka!!-muturangire neza tumube hafi mu nkunga z,uburyo butandukanye maze aserukire akarere kacu mu ikoranabuhanga!!! niba kandi abona ubu butumwa nahamagare 0788615887 /0728615887 / andangire aho aba ari twungurane ibitekerezo

    - 22/11/2017 - 21:02
Tanga Igitekerezo