Uko Uburusiya bwakoresheje ‘antivirus’ bukiba amabanga y’ubutasi bwa USA

Ba rushimusi mu by’ikoranabuhanga (hackers) b’Uburusiya bibye amabanga y’ubwirinzi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoresheje antivirus yo mu Burusiya yakoreshwaga n’umukozi wo mu kigo cy’ubutasi cya NSA (National Security Agency).

Abazi neza uko iki kibazo giteye , batangaza ko uwo mukozi yakoreshaga antivirus ya Kaspersky muri mudasobwa ye. Rimwe ngo nibwo yatahanye amabanga ahanitse y’akazi bituma aba ‘hackers’ b’Uburusiya babasha kubona ayo mabanga. Ibi byabaye mu mwaka wa 2015 ariko ntibyashyirwa ku karubanda, bikomeza bikorwaho iperereza n’abacamanza.

Ikigo cya NSA cyanze kuba cyagira icyo kivuga kuri ayo makuru cyaba cyaribwe ubwo ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangazaga bwa mbere ibijyanye n’iki kibazo.

Umukozi byabayeho afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko yavukiye muri Vietnam. Yakoraga mu gice cya NSA gihambaye mu gukora ‘programs’ zifasha mu kwinjira muri za mudasobwa zo mu bihugu bya kure mu rwego rwo gutata amakuru yo mu bindi bihugu. Uwo mukozi yakuwe mu kazi muri 2015 ariko ntiyigeze ashyirwaho icyaha cyo gukoresha Kaspersky kugira ngo ahereze amakuru abatasi bo hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kwiba ayo mabanga byatumye Uburusiya bubasha kumenya imikorere y’ubutasi bwa Leta Zunze za Amerika bukoreshwa ikoranabuhanga ndetse no kubasha kubwinjira ari nako bamenya imikorere y’ubwo butasi (U.S. government cyberespionage operations).

Iyibwa ry’ayo mabanga byongeye guhamya ibyakunze kuvugwa n’abatasi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bemeza ko Kaspersky ikora nk’igikoresho cy’ubutasi bw’Uburusiya.

Sen. Jeanne Shaheen wakunze gusaba ko Kaspersky itakomeza gukoreshwa kuri ‘networks’ ziriho amabanga y’igihugu , yatangaje ko kwibwa kw’ayo mabanga ari gasopo yahawe Leta ya Amerika ndetse n’Abanyamerika muri rusange ibereka ububi bwa ‘Software’ ya Kaspersky.

Amabanga yibwe yari arimo uburyo bushya bwo kwinjira mu mabanga (hacking tools) bwagombaga gusimbura ubwo Edward Snowden wahoze akorera NSA yamenye amabanga abwerekeye.

Ubutasi bwa Amerika bwakunze kwikoma Kaspersky buhamya ko hari aho ihuriye na Guverinoma y’Uburusiya. Uburusiya bufite itegeko risaba kompanyi zikora ibijyanye n’itumahano kuyiha uburenganzira bwo kumenya ibyo bakora. Servers za Kaspersky ziherereye mu mu rwa mukuru w’Uburusiya Moscow. Bisobanuye ko iby’abakoresha Kaspersky byose binyura aho Guverinoma y’Uburusiya ibasha kubibona nkuko uzi neza iki kibazo yabitangarije ikinyamakuru The Washington Post.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Kaspersky, iyi kompanyi yahakanye kuba ifite aho ihuriye na Guverinoma y’Uburusiya ndetse ikaba ngo ibabajwe n’uko hakomeje gukwirakwizwa amakuru ayishinja ibintu bidafitiwe gihamya.

Mu kwezi gushinze nibwo Guverinoma ya Amerika yemeje ihagarikwa ry’ikoreshwa ry’ubwirinzi bukoreshejwe antivirus ya Kaspersky mu bigo byose bya Leta , hemezwa ko ifite aho ihurira n’Ubutasi bw’Uburusiya. Ishami rishinzwe umutekano w’imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryasabye inzego z’abasivili kumenyekanisha ahakoreshwa Kaspersky , ndetse bakaba bayikuyemo mu minsi 90.

Guverinoma ya Amerika yatangaje ko byakozwe kuko Kaspersky ifite aho ihuriye n’Uburusiya kandi ikaba iteje ikibazo ku mutekano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sen. Ben Sasse yagize ati " Biragoye gutsinda uwo muhanganye kandi we ari gusoma agatabo wanditsemo amabanga ukoresha , bikaba bibi kurushaho iyo hari umwe wo mu ikipe yawe wamuhaye amabanga yawe. Uburusiya bumaze gutera imbere cyane mu bijyanye n’urugamba rukoreshejwe ikoranabuhanga kandi byatugora gukemura ibibazo twiteje."

Antivirus zose harimo na Kaspersky zikora mu buryo bumwe. Antivirus ishyirwa muri mudasobwa y’umukiriya kugira ngo ijye ibona virus zaba ziri muri iyo mudasobwa ndetse n’inshya zakwinjiramo. Kugira ngo iyo Antivirus ikomeze kugenda n’igihe, ikomeza kwihuza n’ikigo cyayikoze (the software routinely connects to the antivirus company). Washington Post itangaza ko uko gukomeza yihuza n’ikigo yakoreweho ari inkota y’amugi abiri. Ngo bituma antivirus ikomeza kugendana n’igihe ariko ikanafasha kompanyi yayikoze kuba yabasha kugenzura amabanga ari muri iyo mudasobwa, kuburyo ishobora no kuyakuraho.

Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka , ubwo abayobozi 6 b’ibigo bikomeye by’ubutasi bari imbere y’abasenateri bagize komite ishinzwe ubutasi, bemeje ko badashobora gukoresha Kaspersky muri mudasobwa zabo.

Uwashinze kompanyi ya Kaspersky yitwa Eugene Kaspersky . Yarangije mu kigo cyaterwaga inkunga n’urwego rw’ubutasi bw’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, KGB ndetse yanakoze mu rwego rw’ubutasi bw’Uburusiya.

KGB (Komitet Gosudarstvennoy Bezopasnosti) yashinzwe muri 1954 isenyuka muri 1991. Nyuma y’uko KGB isenyutse yasimbuwe na Federal Security Service na the Foreign Intelligence Service of the Russian Federation.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    ibice koko nibyo cyangw namakabya nkuru

    - 4/04/2019 - 22:21
Tanga Igitekerezo