Ubwongereza, Ubutaliyani n’Ubuyapani mu mushinga w’indege y’intambara idasanzwe

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak biteganyijwe ko atangaza ubufatanye hagati y’igihugu cye, Ubutaliyani n’Ubuyapani bwo gukora indege y’intambara idasanzwe ikoresha ‘artificial intelligence’.

Sunak avuga ko ubwo bufatanye bugamije guhanga imirimo ibihumbi mu Bwongereza no gukomeza ubufatanye n’inshuti zabo mu mutekano.

Ibi bihugu bizakora indege y’indwanyi y’ikiragano kizaza – biteganyijwe ko izajya mu mirimo hagati mu myaka ya za 2030 – ikazasimbura Typhoon jet.

Byitezwe ko iyo ndege ya Tempest jet izajya itwara kandi igakoresha intwaro zigezweho.

Imirimo yo kuyikora yamaze gutangira – intego ni indege y’umuvuduko udapfa kubonwa na za radar, ikoresha ikoranabuhanga rihambaye na ‘artificial intelligence’ igafasha umupilote mu gihe yaba agowe cyangwa ari ku gitutu gikomeye.

Iyo ndege ishobora kugurutswa nta mupilote igihe bikenewe, izaba kandi ishobora kurasa misile zo mu bwoko bwa hypersonic (izi ziba zifite umuvuduko ukubye inshuro zirenga eshanu uw’ijwi).

Gusa gukora indege y’urusobe rudasanzwe nk’iyo birahenze cyane – gukora indege y’intamabara ya F35 niwo mushinga uhenze kurusha indi yose yigeze ikorwa n’igisirikare cya Amerika – niyo mpamvu Ubwongereza bumaze igihe bushaka abo bafatanya gukora iyi.

Ubutaliyani bwarabyemeye, kwiyongeraho k’Ubuyapani ni indi ntambwe – muri iki gihe Ubwongereza buri gushaka inshuti muri Aziya y’amajyepfo n’akarere k’inyanja ya Pasifika kubera impungenge zo kurushaho kwiyongera kw’ingufu z’Ubushinwa.

Ibindi bihugu nabyo bishobora kwinjira muri uyu mushinga. Gusa Ubufaransa, Ubudage na Espagne nabyo biri gukorana hamwe undi mushinga w’indege y’intambara nshya wabyo – Amerika nayo iri gukora uwayo.

Rishi Sunak aratangiza ikiciro cya mbere cy’uwo mushinga kuwa gatanu ku kigo cy’ingabo zo mu kirere z’Ubwongereza kiri i Lincolnshire mu burasirazuba bw’Ubwongereza.

Mbere yo kujyayo, yavuze ko “Umutekano w’Ubwongereza, uyu munsi no mu biragano bizaza, uzahora iteka ari ikintu cy’ibanze kuri leta.”

Avuga ko ariyo mpamvu bashaka “kuba bari ku ikoranabuhanga rigezweho mu bwirinzi – no kurenga abashaka kutugirira nabi.”

Ati: “Indege z’intambara z’ikiragano kizaza turimo gukora zizaturinda hamwe n’inshuti zacu zo ku isi”, yongeraho ko imirimo yo kuzikora izaha benshi akazi.

John Healey, wo ku ruhande rw’ishyaka rigenzura ibikorwa bya minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko ishyaka rye rishyigikiye ubwo bufatanye ariko ko ryaburiye mahugurwa.

Ati: “Abaminisitiri bagomba kugaragaza neza uko ibi bijyanye n’imigambi yabo y’ahazaza ku ngabo zirwanira mu kirere, harimo n’uko bazirinda gukerereza amahugurwa ku bapilote b’indege zinyaruka cyane.”

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo