Ubutasi:Putin yari inyuma y’ibikorwa bishyigikiye Trump

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin birashoboka ko yahaye uruhushya ibikorwa byo kugerageza kugena ibyavuye mu matora y’Amerika ashaka ko uwari Perezida Donald Trump ayatsinda, nkuko bivugwa n’abakuriye ubutasi bw’Amerika.

Uburusiya bwakwirakwije "ibirego biyobya kandi bidafite ishingiro" bijyanye na Joe Biden waje gutsinda ayo matora, nkuko raporo ya leta y’Amerika ibivuga.

Ariko iyi raporo yavuze ko nta leta y’igihugu cy’amahanga yahungabanyije ibyavuye muri ayo matora bya nyuma.

Uburusiya bwakomeje guhakana ibirego byo kwivanga mu matora.

Iyi raporo y’amapaji 15 yasohowe ku wa kabiri n’ibiro by’umukuru w’ubutasi bw’igihugu. Igaragaza ibyo ivuga ko byari "ibikorwa byo kugena" ibyavuye mu matora byakozwe n’Uburusiya na Iran.

Ivuga ko abantu bafite aho bahuriye n’Uburusiya bakwirakwije ibivugwa bidafitiwe gihamya kuri Perezida Biden mbere y’amatora yo ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.

Inavuga ko gahunda igamije gutanga amakuru atari ukuri yashakaga kubangamira kugirira icyizere gahunda ngari y’amatora.

Abantu bamwe bafite aho bahuriye n’ubutasi bw’Uburusiya na bo bakwirakwije mu bitangazamakuru imvugo zirwanya Biden, mu bategetsi bakuru no mu bashyigikiye Bwana Trump, nkuko iyi raporo ibivuga.

Perezida Biden yatsinze Bwana Trump, arahizwa gutegeka Amerika ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere.

Iyi raporo yongeyeho ko mu gihe Uburusiya bwashakaga kongerera Bwana Trump amahirwe yo gutsinda, Iran yo yakoze "ibikorwa by’urusobe byihishe byo kugena" ibiva mu matora mu muhate wo gukoma mu nkokora abamushyigikiye.

Uwo wahoze ari Perezida w’Amerika yakoresheje gahunda yo "kotsa igitutu cyinshi gishoboka" kuri Iran, ayifatira ibihano bikomeye ndetse yongera intambara yo guterana amagambo hagati y’ibihugu byombi.

Iyi raporo kandi yanzura n’"icyizere cyinshi" ko Ubushinwa - bumaze igihe bushinjwa n’Amerika gukora ubutasi bwo kuri za mudasobwa - bwahisemo kudakora ibikorwa byo kwivanga mbere y’amatora.

Igira iti: "Ubushinwa bwashatse ituze mu mubano wabwo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse bwabonaga ko ibyava mu matora ibyo ari byo byose nta nyungu ihagije bwabibonamo kuburyo bwakwirengera ibyago byo gusubira inyuma [mu mubano] igihe bwaba bufashwe".

Nkuko iyi raporo ibitangaza, ibikorwa byo gutora n’ibyavuye mu majwi bya nyuma ntabwo byivanzwemo na za leta z’ibihugu by’amahanga.

Iyi raporo y’ubutasi yatangarijwe rimwe n’iperereza rihuriweho n’ibiro by’ubutabera by’Amerika ndetse n’ibiro by’umutekano mu gihugu, naryo ryageze ku mwanzuro nk’uyu w’iyi raporo.

Raporo y’ibyo biro byombi yavuze ko "ibikorwa bigari by’Uburusiya na Iran bigendereye ibikorwa-remezo byinshi by’inzego z’ingenzi byabangamiye umutekano w’imiyoboro myinshi yitaga ku mikorere imwe y’amatora".

Ariko yashimangiye ko ibivugwa byo kugerageza kwivanga mu matora ahanini byari mu buryo buziguye.

Inyandiko y’ibyo biro byombi igira iti:

"Nta bimenyetso dufite byuko hari umunyamahanga uwo ari we wese wagerageje kwivanga... mu guhindura uburyo ubwo ari bwo bwose bwa tekinike bwo gutora, burimo nko kwiyandikisha kw’abatora, gutora, kubarura amajwi, cyangwa gutangaza ibyavuye mu matora".

Mu kwezi kwa munani mu 2020, ubutasi bw’Amerika bwavuze ko Ubushinwa, Uburusiya na Iran byari bifite umuhate mu kugerageza kwivanga mu matora ya perezida yari hafi kuba.

Iryo suzuma ryasanze Uburusiya bwarashakaga "guhindanya isura" ya Bwana Biden. Ryanasanze Ubushinwa na Iran byarashakaga ko Bwana Trump atsindwa amatora.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo