Uburusiya bugiye gushyira intwaro kirimbuzi muri Belarus

Perezida Vladimir Putin yavuze ko Uburusiya buzashyira muri Belarus intwaro kirimbuzi zikoreshwa ku rugamba, zizwi nka ’tactical nuclear weapons’.

Perezida Putin yavuze ko iki cyemezo kitazahonyora amasezerano ku kutongera intwaro kirimbuzi ndetse akigereranya no kuba Amerika yarashyize intwaro kirimbuzi i Burayi, nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya leta y’Uburusiya.

Yongeyeho ko mu kubikora Uburusiya butazaba burimo guha Belarus inshingano yo kugenzura intwaro zabwo.

Nyuma y’ibyo Putin yatangaje, Amerika yavuze ko itemera ko Uburusiya burimo kwitegura gukoresha intwaro kirimbuzi.

Mu itangazo, minisiteri y’ingabo y’Amerika yagize iti: "Nta mpamvu n’imwe twabonye yo guhindura aho duhagaze kuri gahunda yacu bwite y’intwaro kirimbuzi.

"Dukomeje gushishikazwa n’ubwirinzi buhuriweho bw’umuryango wa NATO [OTAN]".

Belarus ihana umupaka muremure na Ukraine, ndetse n’ibihugu bya Pologne, Lithuania na Latvia (Lettonie) by’ibinyamuryango bya OTAN.

Ubutegetsi bwa Belarus ni inshuti ikomeye y’Uburusiya ndetse bushyigikiye igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine.

Ku wa gatandatu, Perezida Putin yabwiye televiziyo ya leta y’Uburusiya ko Perezida wa Belarus (Biélorussie) Alexander Lukashenko amaze igihe kirekire agaragaza ingingo yo gushyira ubwo bwoko bw’intwaro kirimbuzi muri Belarus.

Putin yagize ati: "Nta n’ikintu kidasanzwe kirimo hano.

"Mbere na mbere, Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo zibikora.

"Zimaze igihe kirekire zarashyize ku butaka bw’ibihugu by’inshuti zazo intwaro kirimbuzi zikoreshwa ku rugamba".

Perezida Putin yongeyeho ko bitarenze ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi muri uyu mwaka, Uburusiya buzaba bwasoje kubaka muri Belarus ububiko bw’intwaro kirimbuzi zikoreshwa ku rugamba.

Perezida Putin yavuze ko umubare muto wa misile zo mu bwoko bwa Iskander, zishobora gukoreshwa mu kurashisha intwaro kirimbuzi, zamaze koherezwa muri Belarus.

Ntiyavuze nyirizina igihe izo ntwaro kirimbuzi zizohererezwa muri Belarus. Buzaba bubaye ubwa mbere kuva hagati mu myaka ya za 90 (1990) Uburusiya buzaba bushyize intwaro kirimbuzi hanze y’igihugu.

Isenyuka mu 1991 ry’ubwari Ubumwe bw’Abasoviyeti, ryatumye intwaro kirimbuzi zihita ziba muri leta nshya enye zigenga - Uburusiya, Ukraine, Belarus na Kazakhstan - nuko imitwe yose y’intwaro ijyaho ibisasu kirimbuzi irangiza koherezwa mu Burusiya mu 1996.

Perezida Putin yavuze ayo magambo nyuma yuko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yongeye gusaba indi mfashanyo ya gisirikare mu nshuti za Ukraine zo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika).

Muri iki cyumweru, ibihugu 18 byashyize umukono ku masezerano yo guha Ukraine ibisasu by’intwaro za rutura bigera nibura kuri miliyoni imwe mu mwaka uri imbere.

Ariko mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Buyapani, Perezida Zelensky yavuze ko Ukraine idashobora gukora igitero cyo kwigaranzura Uburusiya mu burasirazuba bw’igihugu mbere yuko ibona ibindi bisasu.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo