Twitter yafunze ibiro byayo kugeza mu cyumweru gitaha

Twitter yabwiye abakozi bayo ko ibiro byayo bizaba bifunze by’agateganyo, guhera aka kanya.

Mu butumwa BBC yabonye, abakozi babwiwe ko ibiro bakoreramo bizafungura kuwa mbere tariki 21 Ugushyingo(11).

Nta mpamvu z’ibyo zitangwa n’iryo tangazo.

Ibi bibaye mu gihe hari amakuru ko abakozi benshi barimo kuva mu mirimo yabo nyuma y’uko nyiri kompanyi mushya Elon Musk ababwiye ko bagomba gukora “amasaha menshi kandi bakora cyane” cyangwa bakagenda.

Ubutumwa bahawe bukomeza buvuga ngo: “Mukomeze gukurikiza amategeko ya kompanyi yo kwirinda kuvuga amakuru y’ibanga ya kompanyi ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru cyangwa ahandi”.

Twitter ntiyahise isubiza ubusabe bwa BBC bwo kugira icyo ivuga.

Muri iki cyumweru, Elon Musk yabwiye abakozi ba Twitter ko bagomba kwiyemeza gukora amasaha menshi kandi ko bashobora “gukenera gukora cyane” cyangwa bakava muri ako kazi, nk’uko amakuru abivuga.

Mu butumwa bwa email bwandikiwe abakozi, nyiri Twitter mushya yavuze ko abakozi bagomba kwemeza ko biyemeje kuhaguma, nk’uko ikinyamakuru The Washington Post cyabitangaje.

Abatarabikoze kugeza tariki 17 z’uku kwezi bagombaga guhabwa imishahara y’amezi atatu y’imperekeza nk’uko Musk yabivuze.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Twitter yavuze ko igiye kugabanya 50% by’abakozi bayo.

Itangazo ry’uyu munsi ko Twitter ibaye ifunze ibiro byayo rije nyuma y’ibimenyetso ko abakozi bayo benshi ubu beguye kuko batemeye ibisabwa n’umukoresha mushya.

Abakozi bamaze iminsi bandika kuri Twitter bakoresheje hashtag ya #LoveWhereYouWorked na emoji itera isaluti isobanuye ko bagiye.

Umwe mu bakozi ba Twitter wifuje kudatangazwa yabwiye BBC ati: “Ndibaza ko ivumbi niricururuka uyu munsi, hashobora kuba hasigaye abatageze ku 2,000.”

Uyu asobanura uburyo abakozi benshi barimo n’abo mu myanya yo hejuru akazi kabo kahagaritswe abandi nabo bagahitamo gusezera.

Mbere y’uko Elon Musk agura Twitter, iyi kompanyi yari ifite abakozi bagera ku 7,500.

Bivugwa kandi ko yari ifite abandi ibihumbi bakorera kuri kontaro z’igihe gito, benshi muri aba bikavugwa ko bahagaritswe.

Undi wakoreraga Twitter yagize ati: “Sinifuzaga gukorera umuntu uhora udukangisha emails nyinshi ko ‘aba tweeps badasanzwe gusa ari bo bazakora hano’ mu gihe nari nsanzwe nkora amasaha hagati ya 60 na 70 mu cyumweru.”

Elon Musk, umuntu ukize kurusha abandi bose ku isi, mu kwezi gushize ni bwo yaguze uru rubuga nkoranyambaga kuri miliyari $44.

Mu gusubiza ku mpungenge ko Twitter yaba igiye gufunga nyuma y’ubutumwa ko ibiro byayo byabaye bifunze, Musk yanditse kuri Twitter ati:

“Abeza [abakozi] bari kuhaguma, rero simpangayitse bikomeye”.

Mu bundi butumwa yashyize kuri Twitter ifoto y’imva iriho ikirango (logo) cya Twitter.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo