Twitter: Elon Musk arashaka “umusazi bihagije” wo kumusimbura

Elon Musk yatangaje ko azava ku buyobozi bwa Twitter nabona umuntu “w’umusazi bihagije wo gufata ako kazi”

Uyu muherwe mbere yari yizeje ko azubahiriza ibizava mu itora yashyize kuri Twitter ryavuyemo ko 57% batora ‘Yego’ ku kuba yava kuri uwo mwanya.

Yavuze ariko ko nabona umusimbura azakomeza gukurira amatsinda ashinzwe ‘software’ na ‘servers’ z’uru rubuga.

Impinduka kuri uru rubuga zaranenzwe cyane kuva uyu mugabo yarugura mu Ukwakira(10).

Amaze kurugura, yirukanye hafi icya kabiri cy’abakozi barwo ndetse agerageza kwishyuza ‘blue stick’ iranga umuntu wemejwe nk’umwimerere mbere y’uko abisubika nyuma akongera akabihindura.

Imiryango iharanira ubwisanzure yanenze uburyo bwe bwo kugenzura ibishyirwaho, imushinja gufata ingamba zizongera amagambo y’urwango n’inkuru zitari ukuri.

Kuwa gatanu, Musk yanenzwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU) hamwe n’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) kubera icyemezo cya Twitter cyo guhagarika bamwe mu banyamakuru bakora inkuru z’uru rubuga.

UN yatangaje kuri Twitter ko ubwisanzure “si igikinisho”, naho EU ikangisha gufatira ibihano Twitter.

Iyi ni inshuro ya mbere uyu muherwe utunze za miliyari asubije ku itora yashyizeho ku cyumweru abaza niba akwiye kwegura cyangwa yakomeza gutegeka Twitter.

Kubona undi muntu wo gukurira uru rubuga bishobora kugorana, nk’uko Musk abivuga.

Bamwe banuganuga ko Jack Dorsey uri mu bashinze uru rubuga ashobora kugaruka kuyobora iyi kompanyi. Yeguye nk’umukuru wayo mu Ugushyingo(11) 2021.

Andi mazina yavuzwe y’abashobora gusimbura Musk arimo Sheryl Sandberg wahoze akuriye ibikorwa muri Facebook, Sriram Krishnan usanzwe ari injeniyeri akaba n’umwizerwa wa hafi ya Musk, hamwe na Jared Kushner, wahoze ari umujyanama akaba n’umukwe wa Donald Trump.

Mu gihe cyashize, Musk yubahirije ibyavuye mu itora kuri Twitter. Akunze gusubiramo imvugo y’Ikilatini ngo vox populi, vox dei bisobanura ngo “ijwi rya rubanda ni ijwi ry’Imana.”

Mu gusubiza uwanditse kuri Twitter ko abafite ‘Blue tick’ ari bo “bonyine batora mu matora areba imikorere yayo”, Musk yasubije ati: “Ingingo nziza, Twitter izakora izo mpinduka.”

Kwishyura iriya ‘Blue tick’ byongeye gusubizwaho mu cyumweru gishize nyuma y’uko byari byabaye bihagaritswe. Iyo serivisi yishyurwa $8 ku kwezi na $11 ku bakoresha Twitter app ku bikoresho bya Apple.

Mbere, kariya karango k’ubururu kakoreshwaga nko kwemeza ko uwo muntu ari nyakuri kandi gatangirwa ubuntu.

Hashize ibyumweru abashoramari basaba Musk kwegura ku kuyobora Twitter, bavuga ko byamurangaje ntayobore uko bikwiye Tesla.

Imigabane muri uru ruganda rw’imodoka zikoresha amashanyarazi yaguyeho 65% muri uyu mwaka.

Musk yagurishije imigabane ya miliyari z’amadorari yari afite muri Tesla kugira ngo agure Twitter bituma n’agaciro k’imigabane muri Tesla kagwa.

Nyuma y’uko Musk atangaje ko azegura ku gutegeka Twitter, Dan Ives wo mu kigo cy’ishoramari Wedbush Securities yagize ati: “Amaherezo [iyi] ni intambwe ikwiye mu kurangiza ibihe bibabaje ku bashoramari muri Tesla.”

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo