OTAN irimo guperereza amakuru yibwe y’uko bakora misiles ari kugurishwa n’aba-hackers online

Ishyirahamwe ry’ubwirinzi bwa gisirikare rihuje ibihugu by’amajyaruguru n’uburengerazuba bw’Uburayi na Amerika (NATO/OTAN) ririmo kugenzura ingaruka zo kuba hari amakuru y’ibanga rya gisirikare yibwe arimo kugurishwa n’aba-hackers kuri internet.

Aya makuru arimo inyandiko shingiro z’uko bakora intwaro zirimo gukoreshwa n’inshuti za OTAN mu ntambara yo muri Ukraine.

Aba-hackers barimo kugurisha izo nyandiko nyuma y’uko bazibye ku ruganda runini rukora itwaro Iburayi.

Uru ruganda, MBDA Missile Systems, rwemeye ko amakuru yarwo ari mu birimo kugurishwa ariko ruvuga ko nta n’amwe y’ibanga arimo.

Uru ruganda mpuzamahanga, rufite ikicaro mu Bufaransa, ruvuga ko amakuru yarwo yibwe akuwe ku cyuma kibika amakuru (external hard drive), kandi ko rurimo gukorana n’abategetsi mu Butaliyani, aho kwiba ayo makuru byabereye.

Biravugwa ko iperereza ririmo kwibanda kuri umwe mu bagurisha ibikoresho kuri iki kigo MBDA.

Mu itangazo, umuvugizi wa NATO yagize ati: “Turimo kwiga ibivugwa ko hari amakuru yibwe MBDA. Nta kitwereka ko hari network ya NATO yaba yahungabanyijwe.”

Abanyabyaha bo kuri internet, bari gukorera ku miyoboro yo mu Bwongereza no mu Burusiya, barimo kugurisha 80GB z’amakuru yibwe kuri Bitcoin 15 (ni agera kuri miliyoni 22 Frw) kandi bavuga ko bamaze kuyagurisha kuri umwe mu baguzi batazwi.

Mu kwamamaza aya makuru bibye, aba-hackers bavugaga ko bafite “amakuru y’ibanga ku bakozi ba kompanyi nyinshi bakoze ku mishinga ya gisirikare y’ibanga”, hamwe n’ “inyandiko z’imbata(design), ibishushanyo, amafoto, video, amasezerano, n’ubutumwa bandikiranye n’izindi kompanyi”.

Urugero rw’aya makuru rwa 50MB aba ba-hacker bereka abaguzi ku buntu na BBC yabonye, rurimo amakuru yiswe “AGENEWE NATO GUSA”, “NI AYA NATO”, na “Amakuru atari ibanga arinzwe”.

Inzego OTAN ishyiraho amakuru yayo ni;

  • IBANGA RIKOMEYE: kuyashyira hanze bitemewe bishobora guteza OTAN akaga gakomeye cyane
  • IBANGA RYA NATO: kuyashyira hanze bitemewe bishobora guteza OTAN akaga
  • AGENEWE NATO GUSA: kuyashyira hanze bitemewe bishobora kwibasira inyungu za OTAN
  • AYA NATO: kuyashyira hanze bitemewe bishobora kubangamira inyungu za OTAN
  • Aba ba-hackers ntibahamya niba ayo makuru barayavanye ahantu harenze hamwe babashije kwinjirira.

Izo nyandiko, BBC itabashije kugenzura mu buryo bwigenga, zivuga birambuye “itumanaho ry’ubutasi” bw’itsinda ry’ingabo za Amerika zari mu butumwa muri Estonia mu mpera z’umwaka wa 2020.

Muri ibyo harimo igihe yahamagariye, amazina yose, nimero za telephone n’ibipimo bya GPS by’umuntu wari ukuriye ubwo butumwa.

Umwe mu bahoze ari abakozi ba OTAN yagize ati: “Aya rwose ni ubwoko bw’amakuru NATO itifuza ko ajya hanze muri rubanda.”

Gusa yongeraho ko amahirwe yo kuba ayo makuru yari akiri ibanga ari macye kuko menshi muri yo ari ayakozwe hagati ya 2017 na 2020.

Urugero rw’aya makuru rurimo igishushanyo kiriho amakuru y’ibanze y’uko igisasu cya Land Ceptor CAMM (Common Anti-Air Modular Missile) gikorwa n’uko kibikwa.

Kimwe muri ibi bisasu giherutse kohererezwa muri Pologne ngo gikoreshwe muri Ukraine.

MBDA Missile Systems ntabwo yahakanye ko amakuru yayo yibwe, ariko ivuga ko “Igenzura ry’imbere muri kompanyi ryerekana ko amakuru ari gutangwa online atari amakuru y’ibanga cyangwa amakuru akomeye.”

Ariko, zimwe muri izi nyandiko zibwe MBDA zanditseho ngo “amakuru y’umwihariko atagomba gutangazwa cyangwa gucurwamo andi”.

MBDA Missile Systems yashinzwe mu 2001 nyuma yo guhuza ibigo bikora za misile byo mu Bufaransa, Ubutaliyani n’Ubwongereza.

Ifite abakozi 13,000 kandi ifite imigabane muri Airbus, BAE Systems yo mu Bwongereza ikora intwaro n’ibyogajuru, na Leonardo yo mu Butariyani ikora indege z’intambara n’ibijyanye n’ibyogajuru.

Umwaka ushize, MBDA yatangaje ko yinjije miliyari $4.1 kandi ko abakiriya bayo b’imena b’intwaro zayo ari minisiteri y’ingabo y’Ubwongereza, igisirikare cya Amerika, Ubumwe bw’Uburayi na OTAN.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo