Nziza Training Academy yatanze impamyabumenyi ku baharangije amasomo y’ikoranabuhanga mu guhanga inyubako

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Mutarama 2019 Nziza Training Academy yashyikirije impamyabumenyi abanyeshuli 14 barangije amasomo yabo mu bijyanye no guhanga inyubako hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni umuhango wabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali witabirwa n’abayobozi b’ibigo bitandukanye bifite aho buhurira n’imyubakire, ababyeyi b’abana barangije muri iryo shuli n’abandi benshi batandukanye barimo Niwemukobwa Gloriose ushinzwe ibijyanye no guhanga imirimo mu rubyiruko waje ahagarariye Minisitiri w’urubyiruko.

Nzirorera Alexandre washinze iri shuli yavuze ko batanga amasomo y’ubumenyi ngiro bukenerwa ku isoko rw’umurimo bifashishije ikoranabuhanga rya Virtual Reality (VR).

Ati " Muri iri shuli ntago twigisha ubonetse wese. Icyo dukora ni ugufata ubumenyi abandi bakura nko muri kaminuza tukongeraho ibiba biburaho tugendeye ku bikenewe ku isoko ry’umurimo. Tugenda dufata amashami atandukanye. Ubu dusoje abize uburyo bwo guhanga inyubako."

Nzirorera avuga ko icyo bakora ari uguhamagara abanyamahanga bafite ubunararibonye muri ayo masoko akaba aribo bigisha abanyeshuri bo muri Nziza Training Academy.

Ati " Twatekereje ngo twe kujya duhamagara abanyamahanga baze bakore ayo masoko bigendere nta kintu badusigiye, ahubwo tubahamagare baze ubwo bumenyi bakoresha babwigishe abana b’abanyarwanda. Abarangije amasomo yo guhanga inyubako babonye impamyabumenyi zabo bikaba byari n’uburyo bwo kubitangiza ku mugaragaro."

Nzirorera avuga ko yanyuze mu nzego zinyuranye abisobanura akumva ntabwo babyumva neza, yiyemeza kubitangiza ku giti cye.

Ati " Nk’uko mwabibonye hari abana basanzwe biga muri kaminuza, baraza tukabaha ubundi bumenyi. Mwabibonye berekana ibikorwa bakoze. Ni ibintu bigaragara bakoze ntago ari ibintu byo kuvuga gusa, mu myigire isanzwe haracyarimo ikibazo ntago biraba ijana ku ijana ku kwigisha ibikenewe ku isoko ry’umurimo ari nabyo bituma habaho kwimenyereza akazi mu gihekigera mu myaka ibiri."

Yongeye ko bo bagamije ko abantu barangije Kaminuza batazajya bajya kwimenyereza akazi ahubwo umunyeshuri urangije amasomo ye akaba yahita atangira kwikorera cyangwa akajya muri Company bakorana nazo bafitanye amasezerano.

Ati " Hano iyo umunyeshuli arangije ntago duhita tumurekura ngo agende kuko abantu bafite ubwo bumenyi aribo tuba dukeneye cyane. Tubajyana muri ayo makompanyi ariko nabwo tukabakurikirana tukamenya ibyo bari gukora."

Havugimana Masengesho Frank, umwe mu basoje amasomo yabo muri Nziza Training Academy yavuze ko bishimiye ibyo bigishijwe bikaba ngo bizabafasha cyane ku isoko ry’umurimo.

Ati " Ndishimye cyane kuko ubu mfite ubumenyi mu guhanga inzu. Muri kaminuza turiga ariko twiga ukuntu ibintu bikorwa bisanzwe ariko ntago twiga ikintu turaza guhura nacyo nko mu masoko.

Hari ubumenyi butandukanye ahangaha baduha harimo nko kwiga ibintu abakiriya bashaka hanze ahangaha tukiga uburyo wakoreha software zikora amazu ku buryo utembereza umukiriya inzu ashaka kubakisha akayitemeramo nkaho yuzuye kandi mubyukuri itarubakwa mwabibonye ko dukoresha tekinologi ya VR."

VR ni technology ihambaye ubusanzwe ikoresha mu mikino (Gaming) ariko ArchiCAD Expert woherejwe na archystore yigishije abanyeshuri bo muri Nziza uko bayihuza n’imyubakire kuburyo bubaha ubushobozi bw’uko ’Project’ bashushanyije bayihuza na telefone , umukiriya akayambikwa mu maso akabasha kubona uko atembera inzu ye 100% nkaho yarangije kubakwa kandi bikiri munyigo yayo.

Abanyeshuri 14 nibo bahawe impamyabunyi mu gihe bari batangiye ari 23. Impamvu hari abatararangije ni uko usibye kabiri ahita yirukanwa kuko iminsi aba yasibye aba yacikanwe na byinshi.

Nziza Training Academy ikorera i Remera ku Gisimenti kuri Ikaze House. Abanyeshuri biga amezi 3 harimo igihe bamarana n’inzobere zituruka muri Archystore Africa, ikigo gikomeye ku rwego rwa Afurika muri Software. Gifite icyicaro muri Madagascar.

Uwari uhagarariye Archystore Africa

Niwemukobwa Gloriose wari uhagarariye Ministiri w’Urubyiruko

Nzirorera Alexandre washinze Nziza Training Academy

Abanyeshuri barangije muri Nziza Training Academy amasomo yo guhanga inyubako hifashishijwe ikoranabuhanga rya VR

Ikoranabuhanga rya VR rifasha mu gutembereza umukiriya mu nyubako akibonera uko izaba iteye nubwo iba itarubakwa

Berekanye ubumenyi bahakuye bwo kubasha kwereka umukiriya inyubako utiriwe utwara umuzingo w’impapuro

Ababyeyi bari baherekeje abana kwakira impamyabumenyi zabo

PHOTO:Uwihanganye Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • ######

    Ibinibyo bikenewe kabisa

    - 16/01/2019 - 09:23
  • Clement

    Mukomereze aho. Murakenewe cyane ku isoko ry’umurimo. Ni muze twiyubakire u Rwanda rwacu

    - 16/01/2019 - 10:11
  • Ntwari David

    Mwaramutse mbanje kubashimira service mutanga neza kuzamura umwana wumunyarwa wese ubagana twifuza ko mwatanga nimirimo kurwego ubagana ukwiriye murakoze

    - 12/02/2019 - 08:00
  • DUSENGE Emmanuel

    KBS Iki ni ikigaragaza ko abanyarwanda bashoboye pe.

    - 12/02/2019 - 21:53
  • Francois Mbyayingabo

    Rwose iri shuri rije rikenwe kdi ningenzi mubuzima bwacu nka bana ba banyarwanda;

    - 15/03/2019 - 23:17
Tanga Igitekerezo