Kuki Kagame, Papa Francis , Obama n’abandi batakaje ababakurikira kuri Twitter benshi ?

Guhera ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, Twitter yatangiye gufunga konti zikekwaho gukoreshwa mu buryo budakurikije amategeko agenga uru rubuga nkoranyambaga bituma konti z’abantu bakurikirwa cyane barimo abaperezida, ibyamamare mpuzamahanga zihungana, zitakaza umubare mwinshi w’abazikurikiraga.

Ku itariki 11 Nyakanga 2018 nibwo Twitter yatangaje ko itangiye igikorwa cyo gushakisha konti zikoreshwa mu buryo butaribwo. Intego y’icyo gikorwa ngo ni ukurushaho gutuma abantu bagirira icyizere umubare uba ugaragara ko ukurikirana ‘Profil’ runaka.

Twitter yiyemeje gufunga konti zikwirakwiza amakuru y’ibihuha, izikunda kuba ‘Bloqued’ n’abandi bantu bakoresha twitter, izifite mot de passé na email bisa neza nizikoreshwa ku zindi mbuga nkoranyambaga,…

Na Papa Francis byamugizeho ingaruka

Nyuma y’icyo gikorwa, Konti nyinshi z’abayobozi bakomeye ku isi zagizweho ingaruka, abazikurikiranaga baragabanuka cyane. Perezida wa Amerika Donald Trump yabyutse ku itariki 12 Nyakanga 2018 asanga ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu byagabanutse ku bamukurikiranaga (350.000). Obama we havuyeho abagera kuri miliyoni 3 asigara akurikirwa na miliyoni 101 aho kuba 104. Papa Francis we abamukurikiraga kuri Twitter bagabanutseho 100.000.

Konti ya Perezida Kagame nayo abayikurikira baragabanutse

Ku mugabane wa Afurika, konti ya Perezida Kagame niyo yagizweho ingaruka cyane bituma afata umwanya wa 3 mu bakuru b’ibihugu bakurikirwa cyane kuri Twitter avuye ku mwanya wa 2.

Mbere y’uko izi mpinduka zitangira gukorwa, Perezida Kagame yakurikirwaga n’abagera kuri miliyoni n’’ibihumbi Magana inani (1.800.000). Yakurikiraga Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ukurikirwa na miliyoni 3.2.

Impinduka ziri gukorwa na Twitter zatumye Perezida Kagame akurwaho abagera kuri 1/3 cy’abamukurikira kuri Twitter. Kuri ubu Perezida Kagame akurikirwa n’abagera kuri miliyoni 1.22. Umwanya wa 2 yari asanzweho wahise ufatwa na Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria ukurikirwa n’abagera kuri miliyoni n’igice.

Ubu konti ya Perezida Kagame iri gukurikirwa n’abagera kuri miliyoni 1.22

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bakunda gusubiza abamubaza ibibazo kuri Twitter. Akarusho ni uko ashimira abamwandikira batanga ibitekerezo cyangwa bamubaza.

Jeune Afrique

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • kamara

    nibatange inzira yoroshye yogufungurakonti ubundi dukomeze kuyikoresha

    - 11/11/2018 - 06:27
  • kamara

    nibatange inzira yoroshye yogufungurakonti ubundi dukomeze kuyikoresha

    - 11/11/2018 - 06:28
Tanga Igitekerezo