Korea ya Ruguru yarashe igisasu gica hejuru y’Ubuyapani

Korea ya Ruguru yarashe igisasu bikekwa ko ari kimwe mu biraswa ku ntera igereranyije gica hejuru y’igice cy’amajyaruguru y’Ubuyapani.

Byahise bituma leta y’Ubuyapani iburira abantu bari ku kirwa cya Hokkaido ngo bajye ahatekanya mu gihe iki gisasu cyacaga hejuru, ndetse bihagarika by’agateganyo ingendo zimwe za gari ya moshi.

Ni ubwa mbere Korea ya Ruguru irashe igisasu kigaca hejuru y’Ubuyapani kuva mu 2017.

Umuryango w’abibumbye (UN/ONU) wabujije Korea ya Ruguru kugerageza intwaro ziraswa kure, n’intwaro kirimbuzi.

Kuburira leta ya Tokyo yahaye abo ku kirwa cya Hokkaido kwaje none kuwa kabiri saa 07:29 ku isaha yaho (saa 00:29 kuwa mbere i Gitega na Kigali).

Kwagiraga kuti: “Birasa n’aho Korea ya Ruguru yarashe misile. Nimujye mu nzu cyangwa mu nzu zo munsi.”

Abategetsi bavuze ko iyo misile yaguye mu nyanja ya Pasifika muri 3,000 km uvuye ku Buyapani, kandi ko ntawe yakomerekeje.

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Fumio Kishida yamaganye akomeje iki gikorwa, avuga ko ari “imyifatire y’urugomo”, kandi ko leta y’Ubuyapani yatumijeho inama nkuru y’igihugu y’umutekano.

Uku kurasa iki gisasu kurasa n’igikorwa cyakoranywe ubushake cyo gushaka kwibutsa Amerika n’Ubuyapani – bimaze igihe byarihoreye cyane perezida Kim Jong-un – ko ahari.

Ni igikorwa kinyuranyije n’amahame mpuzamahanga abuza kwerekeza igisasu cyangwa kugicisha hejuru y’ikindi gihugu nta kuburira kwabayeho cyangwa kumvikana.

Ibihugu byinshi byirinda kubikora kuko mu buryo bworoshye bishobora kwitiranywa n’igitero, ariko nubwo bwose kitangana n’igerageza ry’igisasu kirimbuzi n’ubundi ni igikorwa gikomeye cy’ubushotoranyi.

Uhagarariye Amerika mu burasirazuba bwa Aziya, Daniel Kritenbrink, yavuze ko iki gikorwa cya Korea ya Ruguru ari “umwanzuro ubabaje”.

Bibaye mu gihe Ubuyapani, Amerika na Korea y’Epfo byakoze imyitozo ihuriweho ya gisirikare mu ntangiriro z’icyumweru gishize, izwiho kurakaza Pyongyang.

Uku kurasa misile ni ukwa gatanu gukozwe na Pyongyang mu cyumweru kimwe. Kuwa gatandatu, rokete ebyiri zarashwe hanze y’amazi y’ubucuruzi y’Ubuyapani.

Igeragezwa rya misile nyinshi za Korea ya Ruguru rikorwa ku butumburuke bwo hejuru cyane zikagwa mu nyanja yo hafi yayo birinda ko zica hejuru y’ibihugu bituranyi.

Ariko kurasa ibisasu bica hejuru y’Ubuyapani byafashije abahanga ba Korea ya Ruguru gukora igerageza “mu buryo busa neza neza n’uko byaba byifashe mu ntambara nyayo” nk’uko umusesenguzi Ankit Panda yabibwiye Reuters.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Korea ya Ruguru yemeje itegeko ry’uko iki ari igihugu cy’intwaro kirimbuzi, kandi perezida wayo Kim Jong-un akuraho inzira zose z’ibiganiro byo kuzisenya.

Nubwo bwose yafatiwe ibihano bikomeye, Pyongyang yakoze amagerageza atandatu y’intwaro kirimbuzo hagati ya 2006 na 2017.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo