GPT-4: Menya iby’iyi ’version’ nshya ya ’artificial intelligence’

ChatGPT yari imaze kumenywa nk’imwe muri za robot za artificial intelligence (AI) zikomeye ku isi, ariko abayikoresha ntibashoboraga kuyiha amabwiriza cyangwa kuyibaza ibibazo utabanje kuyandikira.

Ariko ubu, ubwoko (version) bushya bw’iyi chatbot (robot yandika) bugeze ku rundi rwego: gutunganya n’amashusho.

Ibi bifatwa n’inzobere nk’intambwe ikomeye.

‘Version’ nshya yiswe GPT-4, uyikoresha, urugero, ashobora gufata ifoto n’ibindi afite ashaka ko bijyana nayo maze agaha amabwiriza iyi chatbot yo kumuha uburyo butandukanye yabonamo iyi foto itunganyije iri kumwe n’ibyo ashaka.

Ariko iyi robot ishobora no gutanga ibisubizo ku mirimo irushijeho gukomera. Uyikoresha ashobora kwandika ku rupapuro ibintu (data) yifuza kugira ku rubuga rushya rwa Web, maze GPT-4 ikabisoma igakora codes zikenewe mu gutanga website yuzuye iriho ibyo wifuje.

Miliyoni z’abantu zakoresheje iyi chatbot kuva yatangazwa mu Ugushyingo (11) 2022.

Iyi chatbot isubiza ibibazo cyangwa amabwiriza (commandes) ihawe hakoreshejwe kuvuga bisanzwe, bisa nk’uko wabwira umuntu, kandi ishobora no kwigana ubuhanga bw’abanditsi b’inzobere n’abahanzi mu kwandika.

Gusa, iby’ibanze iheraho (database) by’ubumenyi ifite bigarukira ku makuru yari kuri internet kugeza mu 2021.

Inzobere zivuga ko impungenge zifite ko hari igihe iyi chatbot izafata imirimo ubu ikorwa n’abakozi benshi b’abantu.

OpenAI, kompanyi yakoze iyi chatbot, yatangaje ko yavuguruye uburyo bw’umutekano bwa GPT-4 mu mezi atandatu kandi yayitoje kumva ibivugwa n’abantu.

Gusa iburira ko ishobora rimwe na rimwe gutanga amakuru atizewe neza cyangwa arimo amakosa mu gihe hari ibyo isabwe n’uyikoresha.

’Imitekerereza iteye imbere cyane’
GPT-4, kimwe na ChatGPT, ni uburyo bwa artificial intelligence (AI) butanga amakuru. Bukoresha ‘algorithms’ hamwe n’inyandiko zihari mu gukora inyandiko nshya ihereye ku mabwiriza yahawe.

Gukora neza kw’iki gikoresho gushingira cyane cyane ku bwoko bw’akazi yahawe gukora.

Mu byo GPT-4 isabwa cyane cyane gukora kugeza ubu, harimo; kwandika indirimbo, imivugo, inyandiko zamamaza, gukora codes za softwares/logiciels ndetse inafasha gukora imikoro y’amasomo n’ibindi.

Mu rugero rw’imikorere yayo (demo) ruri ku rubuga rwa OpenAI, iyi chatbot itanga igisubizo ku ihurizo ry’imisoro rikomeye, nubwo nta buryo yerekana bwo kugenzura ukuri kw’icyo gisubizo.

Mu byo ikora biteye imbere rwose, iyi chatbot ubu ishobora gutunganya inyandiko y’amagambo agera ku 25,000. Ni hafi inshuro umunani z’ayakorwaga na ‘version’ yabanje (Chat GPT 3.5).

Iyi ‘version’ nshya ifite “imitekerereze iteye imbere cyane” kurusha ChatGPT, nk’uko OpenAI ibivuga.

Urugero, uyikoresha ayisaba kumubwira inkuru ya kera izwi cyane ya ‘Cinderella’ (Cendrillon), ariko ko buri jambo rishya iritangiza n’inyuguti kuva kuri A kugera kuri Z. Ikibazo nk’iki ntabwo cyashobokaga muri ‘version’ yabanje.

OpenAI yatangaje kandi ubufatanye bushya na ’application’ yigisha indimi Duolingo, hamwe na Be My Eyes, ’application’ ifasha abatabona, mu gukora robot ihabwa amakuru na AI yafasha abayikoresha kwiga no gukoresha ururimi rusanzwe.

Gusa, kimwe n’izayibanjirije, OpenAI iburira ko GPT-4 itarizerwa byuzuye neza kandi ishobora kuvuga/gukora ikintu kitariho mu by’ukuri, ibintu bibaho iyo AI ihimbye ibintu cyangwa igakora amakosa mu gutekereza.

OpenAI iti: “GPT-4 iracyafite imbogamizi zizwi turimo kugerageza gukemura, harimo nk’ibyo abantu bayibazaho, kwibeshya no guhimba.”

GPT-4 igera mbere na mbere ku basanzwe bakoresha ChatGPT Plus, bishyuye $20 ku kwezi kuri serivisi yo mu rwego rwa mbere.

Iyi chatbot ubu ni yo iha amakuru urubuga rw’ishakiro rwitwa Bing rwa Microsoft. Iyi kompanyi rutura mu ikoranabuhanga yashoye miliyari $10 muri kompanyi ya OpenAI.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo