Equateur yatangaje impamvu yatanze Julian Assange washinze Wikileaks agatabwa muri yombi

Mu Bwongereza, polisi yataye muri yombi Julian Assange washinze WikiLeaks. Itangazo ryayo rivuga ko Assange yafatiwe muri ambasade ya Equateur y’i Londres. Isobanura ko yinjiyemo itumiwe n’iyi ambasade, guverinoma ya Equateur imaze kwambura Assange ubuhungiro yari yaramuhaye.

Julian Assange ukomoka mu gihugu cya Australia yari mu buhungiro adasohoka muri ambasade ya Equateur i Londres kuva mu 2012. Arashakishwa n’ubucamanza bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze gushyira ahagaragara ibyaha imushinja.

Minisiteri y’ubucamanza y’Amerika yatangaje ko Assange aregwa ubufatanyacyaha n’Umunyamerikakazi Chelsea Manning kwiba amabanga y’igihugu banyuze mu ikoranabuhanga mu kwezi kwa gatatu 2010. Icyo gihe Chelsea Manning yari umusilikali akora mu nzego z’iperereza z’ingabo z’Amerika.

Polisi y’Ubwongereza yatangaje ko yafashe Assange ibisabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Perezida wa Equateur, Lenín Moreno, yavuze ko guverinoma ye yambuye ubuhungiro Assange kubera ko yari irambiwe imyitwarire ye mibi. Yasobanuye ko Assange yari atunze ibyuma by’ikoranabuhanga atari yemerewe, gufunga ibyuma by’umutekano bifata amashusho, kugira urugomo ku barinda ambasade, no kwiba amabanga y’umutekano y’ambasade yari imucumbikiye.

Perezida Moreno yongeyeho ko mu minsi ishize WikiLeaks ya Julian Assange yashyize ku karubanda amabanga ya Vatikani. Mbere yabyo na nyuma yabyo, abakozi bo hejuru ba Wikileaks baramusuye muri ambasade. Perezida Moreno, ati: “Ibi bisobanuye ko Assange yakomeje imilimo ye muri Wikileaks,” ikigo yavuze ko “kivanga mu buzima bwite bw’ibindi bihugu.”

Perezida Moreno yasabye Ubwongereza kwirinda kohereza Julian Assange ikindi gihugu icyo ari cyose gishobora kumukorera iyicarubozo cyangwa kumuhanisha icyaha cyo kwicwa. Yemeza ko Ubwongereza bwabyemeye mu nyandiko, “bukurikije imikorere yabwo bwite.”

Ku rubuha rwayo rwa Twitter, WikiLeaks yatangaje ko Equateur “yambuye Assange ubuhungiro mu buryo bunyuranije n’amategeko mpuzamahanga.”

Imodoka yari irimo Asange ubwo yari amaze gufatwa

Muri Gicurasi 2017 gusa, Minisiteri y’umutekano mu gihugu cy’Ubwongereza iheruka gutangaza ko gucungira umutekano Ambasade ya Equateur no gucungira ku jisho Assange byari bimaze gutwara asaga miliyoni 1.3 bya amadorali ya Amerika.

Asange yatangiye kwikomwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2007, nyuma y’uko ashyiriye hanze amashusho yifashishije urubuga rwe rwa Internet, agaragaza indege ya kajugujugu y’iki gihugu irasa ndetse inica abaturage batari bake mu gihugu cya Iraq, harimo n’abanyamakuru babiri b’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Muri rusange Assange yashyize hanze inyandiko zirenga 20.000 yahabwaga n’uwahoze mu gisirikare cya Amerika Chelsea Manning waje gukatirwa gufungwa imyaka 45 ariko akaza kubabarirwa na Obama ubwo yari amaze imyaka 7 afunze.

Mu bihe bishize kandi, urubuga rw’uyu mugabo rwashyize hanze inyandiko zari zaribwe zijyanye n’ibikorwa byo kwiyamamaza bya Hillary Clinton, byatumye Ambasade ya Equateur yamuhaye ubuhungiro ihita imwambura uburenganzira yari yarahawe bwo gukoresha internet mu rwego rwo gusigasira umubano iki gihugu gifitanye n’ibindi.

Nubwo Perezida Trump yakunze kwirinda gutangaza ko Assange ari intwari kuko yashyize ku karubanda Clinton bari bahanganye mu matora, Jeff Sessions, intumwa nkuru ya Leta ya Amerika yatangaje ko gucira urubanza Assange na Wikileaks ari inshingano za Amerika yihaye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo