Cryptocurrency muri Africa: Uko muri Kenya bashukwa mu butekamutwe bwo kuba umukire byihuse

Mu rukurikirane rw’amabaruwa y’abanyamakuru bo muri Afurika, umunyamakuru Waihiga Mwaura wo muri Kenya arandika ku bushukanyi bwo mu mafaranga yo mu ikoranabuhanga azwi nka ’cryptocurrency’, harimo n’ubwakozwe bwiyitirira izina rye mu kubeshya abashoramari.

Nahamagawe kuri telefone by’igihe gito n’umudogiteri ntari nzi, ambaza niba nakoranye ikiganiro n’Umunya-Kenya utunze za miliyari, kijyanye n’igicuruzwa gishya cyo mu mafaranga ya Bitcoin ku rubuga rwa internet rudasobanutse.

Ndiruhutsa ari nako mpangayitse, kubera ko nari nzi ko yakorewe ubutekamutwe bwo kuri internet bumaze imyaka ibiri, buvuga ko mfatanyije n’umuherwe utunze za miliyari wa hano, nashyigikiye urubuga rwo gucururizaho mu mafaranga ya cryptocurrency.

Nubwo nakoze uko nshoboye kose ngo mburire Abanya-Kenya ku bijyanye n’ubwo butekamutwe, nkoresheje imbuga nkoranyambaga zanjye, bisa nkaho abo batekamutwe bakomeje guhinduranya umwirondoro wo ku mbuga za internet ndetse n’amayeri, mu kwibasira Abanya-Kenya badashishoza, babyuka bizeye ko uwo munsi uba uw’amakiriro kurushaho.

Mu ruhurirane rwo gukunda kwigerezaho cyane - no guhangayika cyane - benshi bagwa mu mutego w’uburyo bw’uburiganya bwitiriwe Ponzi, mbere buba busa nk’igisubizo kivuye ku isengesho umuntu aba amaze igihe atura Imana.

Umunyamerika yarafunzwe
Ubutekamutwe buherutse gutahurwa muri Kenya, bwari bujyanye na ’app’ yitwa Amazon Web Worker Africa, yavugaga ko ari ishami rya kompanyi Amazon Inc. kandi iyo ’app’ yagerwagaho unyuze kuri telefone igendanwa no mu buryo bwa ’web’.

Nta hantu na hamwe iyo ’app’ yari ihuriye na kompanyi Amazon Inc. y’ubucuruzi bwo kuri internet yo muri Amerika.

Mu byumweru bicyeya bishize, abashoye imari muri Amazon Web Worker babyutse basanga iyo ’app’ yasibwe mu bubiko bwa ’Google Play’ batabimenyeshejwe ndetse n’imari yabo - kuri bamwe ibarirwa mu bihumbi by’amadolari - itagishobora kugerwaho.

Uburyo bwo kubareshya bwari bworoshye, wahemberwaga kurangira abandi iyo ’app’ ndetse ukanahemberwa kubitsa amafaranga muri iyo ’app’. Wasezeranywaga ijanisha runaka ry’inyungu, mu gihe imari shingiro washoye nayo wasezeranywaga ko izakomeza kugira umutekano.

Iyo ’app’ ikimara kuzimira, Abanya-Kenya babarirwa mu magana biraye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bavuga ukuntu bahangayitse, bamwe muri bo binubira ko inshuti zabo za hafi n’abo mu miryango yabo ari bo bababwiye iby’ayo "mahirwe y’ishoramari".

Inkuru nziza ni uko abategetsi bo muri Kenya batangaje ko bataye muri yombi Umunyamerika w’imyaka 50 ushinjwa kugira uruhare muri ubwo butekamutwe bwaje kwitwa "Amazon Web Worker scam".

Umugore w’umunyamerika wamaze gutabwa muri yombi

Polisi ya Kenya yavuze ko uwo mugore acyekwaho kuba mu itsinda, kandi ko azaregwa ibyaha by’ikoreshwa ry’amafaranga yabonwe mu buryo budakurikije amategeko (iyezandonke) ndetse n’ubwambuzi bukorewe ku mbuga za internet.

Itabwa muri yombi rye - ryabaye nyuma yuko ageze ku kibuga cy’indege gikomeye cyo mu murwa mukuru Nairobi - ryahaye icyizere bamwe mu bashoramari ko amafaranga yabo azagaruzwa.

Ubutekamutwe bujyanye no gushora imari ubu bumaze kumenyerwa muri Kenya, kandi ibi bishobora kuba hari isano bifitanye n’igipimo kiri hejuru cy’ubushomeri.

Imibare ya mbere yuko icyorezo cya coronavirus cyaduka y’ikigo cya Kenya cy’ibarurishamibare, igaragaza ko 40% by’urubyiruko rwo muri Kenya nta kazi rwari rufite mu kwezi kwa kabiri mu 2020.

Kandi, muri iki gihe iki cyorezo kiri mu nkubiri ya gatatu y’ubwandu, ibijyanye n’akazi byarahuhutse, nubwo imibare mishya itaratangazwa.

Ubutekamutwe bukorwa mu buryo butandukanye - kuva ku masezerano y’agaciro kanini yo kugura no kugurisha ubutaka, ishoramari mu buhinzi n’ubworozi, kuvunja amafaranga ndetse no muri cryptocurrency.

Urwego rw’ubucuruzi bwo muri cryptocurrency narwo rwabayemo impaka, nyuma yuko uburyo bubiri bwa Bitcoin Ponzi busenyutse muri Kenya mu myaka ibiri ishize.

Uburyo bwa Ponzi ni iki ?

Abashoramari b’ibanze, mbere bahembwa ku kigero kiri hejuru cy’inyungu ku mari yabo bashobye, ariko bacyenera abandi bashoramari muri ubwo buryo kugira ngo bakomeze kugira iyo nyungu iri hejuru.

Abandi bashoramari barashukwa bakayoboka ubwo buryo, ariko uko imari yabo ikoreshwa mu kuriha inyungu ku bashoramari bagiyemo mbere no kongera cyane imari y’ubwo buryo, bagenda bahabwa amafaranga macyeya ku ishoramari ryabo. Na bo bagashaka abandi bashoramari mu rwego rwo kongera inyungu babona ku mari yabo

Ubu buryo bw’ubutekamutwe busenyuka iyo umubare w’abashoramari bashya ukomeje kugabanuka, inyungu igashira

Muri bumwe mu butekamutwe bwo muri cryptocurrency, abashoramari - benshi muri bo b’Abanya-Kenya - bivugwa ko batakaje arenga miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 25 y’u Rwanda), kandi bivugwa ko bataragaruza ayo mafaranga yabo.

Navuganye n’umushoramari watakaje amadolari y’Amerika hafi 30.000 (hafi miliyoni 30 y’u Rwanda) mu buryo bwa cryptocurrency bwo muri Afurika.

Kandi, mu buryo bwantunguye, uwo mugabo yambwiye ko amashyushyu ye yo kwigerezaho yatuma n’ubundi yongera kugerageza amahirwe ku yindi nshuro mu gihe icyo yaba asezeranywa cyaba ari cyiza cyane.

Niba abantu bafite imyumvire nk’iyo, ntibitangaje kuba bagikomeje kubarya amafaranga.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo