Bigisha guhanga inyubako hakoreshejwe ikoranabuhanga rihambaye (VIDEO)

Nziza Training Academy ni ikigo gikomeje kwakira abanyeshuri n’abakozi basanzwe bakora ibijyanye n’imyubakire bakabigisha ibijyanye no guhanga inyubako no gusesengura ubukomere bw’amazu ahanitse(structural engineering) hifashishijwe ikoranabuhanga rijyanye n’igihe tugezemo ndetse rikenewe ku isoko ry’umurimo.

Nzirorera Alexandre washinze iri shuli yatangarije Rwandamagazine.com ko batanga amasomo y’ubumenyi ngiro bukenerwa ku isoko rw’umurimo bifashishije ikoranabuhanga rya Virtual Reality (VR).

Ati " Twigisha abari mu byiciro 3: abakozi ba Leta n’ibigo byigenga , ndetse n’abanyeshuri ba kaminuza n’amashuri makuru. Icyo dukora ni ugufata ubumenyi basanganywe tukongeraho ibiba biburaho tugendeye ku bikenewe ku isoko ry’umurimo. Tugenda dufata amashami atandukanye.

"

Nzirorera avuga ko icyo bakora ari uguhamagara abanyamahanga bafite ubunararibonye muri ayo masoko akaba aribo bigisha abanyeshuri bo muri Nziza Training Academy.

Ati " Twatekereje ngo twe kujya duhamagara abanyamahanga baze bakore ayo masoko bigendere nta kintu badusigiye, ahubwo tubahamagare baze ubwo bumenyi bakoresha babwigishe abana b’abanyarwanda. "

Nzirorera avuga ko yanyuze mu nzego zinyuranye abisobanura akumva ntabwo babyumva neza, yiyemeza kubitangiza ku giti cye.

Ati " Nk’uko mwabibonye hari abana basanzwe biga muri kaminuza, baraza tukabaha ubundi bumenyi. Mu myigire isanzwe haracyarimo ikibazo ntago biraba ijana ku ijana ku kwigisha ibikenewe ku isoko ry’umurimo ari nabyo bituma habaho kwimenyereza akazi mu gihekigera mu myaka ibiri."

Yongeye ko bo bagamije ko abantu barangije Kaminuza batazajya bajya kwimenyereza akazi ahubwo umunyeshuri urangije amasomo ye akaba yahita atangira kwikorera cyangwa akajya muri Company bakorana nazo bafitanye amasezerano.

Ati " Hano iyo umunyeshuli arangije ntago duhita tumurekura ngo agende kuko abantu bafite ubwo bumenyi aribo tuba dukeneye cyane. Tubajyana muri ayo makompanyi ariko nabwo tukabakurikirana tukamenya ibyo bari gukora."

Nzirorera Alexandre washinze Nziza Training Academy

Abanyeshuri bigishwa guhanga inyubako mu buryo bugezweho ku isoko

Ikoranabuhanga rya VR rifasha mu gutembereza umukiriya mu nyubako akibonera uko izaba iteye nubwo iba itarubakwa

Bamwe mu banyeshuri baheruka kurangiza muri iri shuri

VR ni technology ihambaye ubusanzwe ikoresha mu mikino (Gaming) ariko ArchiCAD Expert woherezwa na archystore yigisha abanyeshuri bo muri Nziza uko bayihuza n’imyubakire kuburyo bubaha ubushobozi bw’uko ’Project’ bashushanyije bayihuza na telefone , umukiriya akayambikwa mu maso akabasha kubona uko atembera inzu ye 100% nkaho yarangije kubakwa kandi bikiri munyigo yayo.

Nziza Training Academy ikorera ku Kimironko ku muhanda ukata ugana Kibagabaga. Abanyeshuri biga amezi 3 harimo igihe bamarana n’inzobere zituruka muri Archystore Africa, ikigo gikomeye ku rwego rwa Afurika muri Software. Gifite icyicaro muri Madagascar.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo abanyeshuri ba mbere 14 barangije amasomo yabo banabihererwa impamyabunyi mu muhango wari witabiriwe n’abayobozi b’ibigo bitandukanye bifite aho buhurira n’imyubakire.

REBA VIDEO ISOBANURA UKO MURI NZIZA TRAINING ACADEMY BIGISHA N’INTEGO ZABO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo