Yibye umukoresha we asaga Miliyoni, afatirwa i Nyagatare

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rukomo mu kagari ka Rurenge yafashe Mbatezimana Samuel w’imyaka 22 wari ukurikiranweho kwiba umukoresha we amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 200. Yafashwe asigaranye ibihumbi 612 (612,000Rwf).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Mbatezimana yakoreraga umucuruzikazi utuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali azakumena urugi rw’icyumba ajyamo aterura igikapu cyarimo amafaranga aracika.

Yagize ati “Mbatezimana amaze gukora ibyo twahise tubona ubutumwa bugufi ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsAPP rwacu ko uwo Mbatezimana yibye kandi ko yaba ari mu karere ka Nyagatare, twahise dukorana n’izindi nzego kugira ngo afatwe. Yahise afatwa ariko yari asigaranye ibihumbi 612 andi ibihumbi 600 yari yayakoresheje.”

Uwari wibwe yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yakiriye ikibazo cye bagafata uwari wamwibye ndetse akabasha kubona amwe mu mafaranga ye.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatunda kugira ngo akorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo