Yafashwe atanga ruswa ngo ahabwe icyemezo cy’uko imodoka yujuje ubuziranenge

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama, Polisi y’u Rwanda, Ishami rigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, mu kigo gishinzwe kugenzura imiterere y’imodoka mu Karere ka Huye, yafashe uwitwa Ngendahayo Olivier agerageza guha umupolisi ruswa ya 30,000Frw ngo ahabwe icyemezo cy’uko imodoka ye yatsinze igenzura ry’ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko Ngendahayo yafatiwe mu cyuho ubwo yageragezaga gutanga amafaranga.

Yagize ati: "Ngendahayo yaje gukoresha isuzuma ry’imodoka ye ariko abizi neza ko ifite ibibazo birimo kuba feri n’imipira y’imyotsi bidakora neza kandi ikaba ivubura ibyotsi, niko kwigira inama yo kwegera umupolisi amusaba kumufasha akamuha icyemezo na we akamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 kugira ngo amuhe icyemezo atagombye kujya gukoresha imodoka."

CIP Habiyaremye akomeza avuga ko uwo mupolisi yahise afatira mu cyuho Ngendahayo amushyikiriza abayobozi be ahita atabwa muri yombi.

Yaboneyeho kugira inama abagana ibigo bya Polisi bisuzuma imiterere y’ibinyabiziga n’abaturarwanda muri rusange kunyura mu nzira ziteganywa n’amategeko bakirinda gutekereza gutanga ruswa ko bitabahira cyane ko baba bayiha abashinzwe kuyikumira no kuyirwanya.

Yahise ashyikirizwa Urwego rw’ ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngoma ngo hakorwe iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo