WASAC igiye gukemura mu maguru mashya ikibazo cy’abaturage baribwa n’ingona

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’isukura (WASAC) kigiye gushyira miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga wo kuzamura amazi hakoreshejwe imirasire y’izuba akagezwa ku baturiye inkengero ya Nyabarongo mu Mirenge ya Mageragere na Nyarugenge bakomeje kwicwa n’ingona bagiye kuvoma amazi.

Iki kigo gitangaza ko kuzamura amazi akegerezwa abaturage aricyo gisubizo cyihutirwa cyaba gikozwe mu gihe hagitegurwa igisubizo kirambye.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe ingona zimaze kwica nibura abantu 5 bari bagiye kuvoma amazi muri Nyabarongo kuko ntahandi bafite bayakura hafi y’aho batuye.

Gisele Umuhumuza ukuriye ishami rikwirakwiza amazi mu bice by’imijyi muri WASAC yatangarije New Times dukesha iyi nkuru ko mu mpeza z’ukwezi kwa Nzeli uduce twose twugarijwe n’ingona zirya abantu bazagezwaho amazi kuko ngo byamaze kugaragaza ko kuyazamura hakoreshejwe imirasire y’izuba bizakunda kandi bikaba bikora neza.

Umuhumuza yagize ati " Gukoresha ikoranabuhanga ryo kuzamura amazi hakoreshejwe imirasire y’izuba byaje mu gihe byagaragaye ko ingona zishobora kwica abantu benshi bo mu Murenge wa Magereragere bajya kuvoma amazi .”

Umuhumuza yakomeje avuga ko abantu batuye mu tugari twa Kavumu na Nyarufunzo bazakomeza gukoresha ayo maze azamuwe hakoreshejwe imirasire y’izuba kugeza igihe hazaboneka igisubizo cya burundu.

Umuhumuza yongeyeho ko WASAC yavuganye n’Akarere ndetse n’ingabo z’inkeragutabara (Reserve Forces) mu kubaka ubwo buryo bwo kuzamura amazi.

Marie Immaculee Ingabire ukuriye Transparency International-Rwanda aheruka gutangaza ko Guverinoma igomba gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda ibidukikije ariko n’abantu bakarebwaho.

Yagize ati " Ingona n’imigezi bikenewe kurindwa ariko by’umwihariko abantu nabo bagomba kurindwa. Ibi byose bigomba gukorwa hashyizweho ingamba zifatika zo kureba ko ntanakimwe kiri mu mage .”

Yunzemo ati " Guverinoma igomba gushyiraho imishinga ituma abantu batangiza ibidukikije cyangwa se ngo byo byangize ubuzima bw’abantu. Abantu baramutse bahawe amazi, ntabwo bazasagarirwa n’ingona zivuye muri Nyabarongo.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo