Tumwe mu turere tw’i Burasirazuba turanengwa kutorohereza itangazamakuru

Bamwe mu banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Ntara y’iburasirazuba bavuga ko umubano wabo mu by’akazi n’abashinzwe itangazamakuru n’inozamibanire mu turere dudandukanye tugize intara y’Iburasirazuba utameze neza nubwo hari abagaragazwa ko bo bagerageza ugereranije n’abandi.

Abanyamakuru bagaragaza ko gukorana n’itangazamakuru mu kubona amakuru mu Ntara y’Iburasirazuba biri mu bice bitatu.

Aha bavuga ko hari aho usanga hari abayobozi barohereza abashinzwe inozamibanire n’itangazamakuru kuberako bombi babyumva bakumva akamaro k’itangazamakuru. Abavugwa muri abo hari abakora mu turere twa: :Kirehe, Rwamagana na Gatsibo.

Hari kandi aba Meya bakunda gukorana n’itangazamakuru ariko ugasanga abashinzwe itangazamakuru n’inozamibanire badakora akazi kabo neza kandi ntibumve ko itangazamakuru ryaba umuyoboro wabafasha mu iterambere ry’akarere . Abavugwa ni abo mu turere twa: Bugesera na Ngoma gusa bagaragaza ko mu Karere ka Ngoma hari mu myaka ishize.

Igice cya gatatu hari abashinzwe inozamibanire n’itangazamakuru usanga badakora yewe n’abayobozi babo ugasanga ntibabyitayeho. Abanyamakuru batunga urutoki uturere twa: Nyagatare na Kayonza

Umwe mu banyamakuru witwa Hakizimana Yusuf yagize ati " Akenshi nko mu turere dutatu twa mbere usanga harimo bamwe basobanukiwe akamaro k’itangazamakuru kurusha abandi , noneho bakanemera no kwemera ’Challenge’ bahura nazo bitewe n’abanyamakuru."

Aho ku rwego rwa kabiri baba bafite abanyamakuru bashobora gukora ariko bakaba badashobora kubakoresha bifite impamvu nyinshi…ntabwo uzashaka gukoresha umuntu utamworohereza kugirango atware abanyamakuru ,ubwe nta bikoresho afite, utamwisanzuraho cyangwa nawe wumve itangazamakuru ari ngombwa.

Hari umunyamakuru wongeyeho ati " Hari abayobozi badashobora gufata wa munyamakuru ngo bamushyire muri situation yo ku mubyaza umusaruro kuberako wenda bashaka kumuhindurira icyerekezo. .. ubwo rero ikiba kiriho ni kimwe gusa nuko itegeko ryo gutanga amakuru rikwiriye gusobanurirwa abayobozi bakamenya ko atari impamvu byo guhangana."

Umunyanakuru wa FlashRadio/TV witwa Claude Kalinda we yunzemo ati " Hari igihe ushobora kubwira umwe muri aba PR (abashinzwe inozamibanire) uti ndashaka nomero z’umuyobozi akaba yatinda kugusubiza cyangwa akabanza kubaza shebuja cyangwa agahita akubwira ngo muri aka gace ntabwo byemewe gukora inkuru ziri negatif (izivuga ibitagenda neza) byaba byiza woroheje ukagira gutya na gutya".

Itegeko nimero 04/2013 ryo ku wa 08 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru ingingo yaryo ya 4,ivuga ko mu makuru umunyamakuru atemerewe guhabwa cyangwa kubona harimo ;amakuru ashobora guhungabanya umutekano w’igihugu, kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera, gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu bitari mu nyungu rusange ,kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge kwemewe n’amategeko no kubangamira mu ikurikiranwa n’ubutabera ku buyobozi bw’urwego rwa Leta cyangwa igihe riteganyijwe.

Mu ngingo ya mbere y’iri tegeko ivuga ko abaturage n’abanyamakuru bagomba kubona amakuru yo mu nzego za Leta no mu nzego zimwe z’abakorera. Ivuga ko kandi amakuru ari ibyakozwe, ibigamije gukorwa n’ibyavuzwe bikubiye muri raporo,inyandiko z’amatangazo, amashusho, ubutumwakoranabuhanga ,ibitekerezo,inama, amatanagzo yagenewe abanyamakuru, amabwiriza, amateka n’ibyemezo, ibitabo bya gahunda za Leta n’ibindi byo mu buryo ubwo aribwo bwose bugamije inyungu rusange.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo