Urubyiruko rw’abanyarwanda baturutse mu gihugu cy’u Bubiligi basuye Polisi y’ u Rwanda

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda giherereye ku Kacyiru, umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi; Deputy Inspector General of Police (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’ u Rwanda yakiriye urubyiruko 118 rwibumbiye mu itsinda ryiswe Rwanda Youth Club Belgium.

Uru rubyiruko ahanini rwiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, harimo kandi n’abandi baje mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Iki gikorwa cyiswe Rwanda Youth Tour kibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’aho cyaherukaga kuba umwaka ushize wa 2021 ku nshuro ya mbere.

Ubwo yabahaga ikaze muri Polisi y’ u Rwanda; DIGP Ujeneza yabashimiye igitekerezo bagize cyo gusura u Rwanda nk’igihugu cyababyaye, anabashimira kandi kuba barahisemo gusura Polisi y’ u Rwanda.

Yabasobanuriye ko Polisi y’ u Rwanda ari urwego rushinzwe umutekano kandi rukorana n’abantu bose hagamijwe kubazwa ibyo rukora, ibi kandi bikaba bikorwa kugira ngo ruhe umutekano uhamye abaturage. Yabibukije ko ari abambasaderi b’ u Rwanda mu bihugu batuyemo, abibutsa ko bagomba gutanga ubutumwa bwiza, basobanurira abandi indangagaciro z’igihugu, anabasaba kandi kugira uruhare mu gucunga umutekano ndetse n’iterambere ry’igihugu cyabo.

Yabasabye kwinjira muri Polisi y’u Rwanda nabo bakagira uruhare mu gucunga umutekano w’abanyarwanda, anabasobanurira uko Polisi y’ u Rwanda yashinzwe, uko yubatse, amashami ayigize, uko Polisi ikorana n’abaturage hagamijwe kurwanya ibyaha, uko Polisi ikorana n’izindi nzego zitandukanye, uko Polisi ikoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivise zifasha abaturage, uko yimakaje ihame ry’uburinganire, ndetse n’uko Polisi yigisha abaturage kwirinda no kurwanya inkongi, banasobanurirwa uko Polisi y’ u Rwanda igira uruhare mu kubungabunga amahoro mu bihugu birimo intambara n’amakimbirane, banasobanurirwa uko ruswa ari ikizira muri Polisi y’ u Rwanda.

Umuyobozi w’uru rubyiruko Bwana Bizimana Keneddy uyobora urubyiruko nyarwanda ruba mu gihugu cy’ Ububiligi ari nawe wagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro ry’urubyiruko rutuye mu bihugu bitandukanye.

Yagize ati: “Twashinze iri huriro umwaka ushize wa 2021 kuko byari bimaze kugaragara ko hari urubyiruko rutazi amateka n’ umuco by’igihugu cy’ u Rwanda.

Yanavuze ko kandi uru rubyiruko rwaje rwaturutse mu bihugu 13 bitandukanye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo