Umuherwe Jack Ma yageze mu Rwanda

Jack Ma washinze ikompanyi ikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet , Alibaba Group yaraye ageze mu Rwanda aho aje mu nama mpuzamahanga ya ‘Youth Connect Africa’.

Jack Ma niwe uri ku mwanya wa mbere mu bakize ku mugabane wa Aziya wose ndetse akaba uwa 14 ku isi yose. Jack Ma yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017.

Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga niwe watangaje ko Jack Ma yageze mu Rwanda abinyujije kuri Twitter ndetse amuha ikaze mu Rwanda no mu nama mpuzamahanga ya ‘Youth Connect Africa’.

Jack Ma aje mu Rwanda avuye mu gihugu cya Kenya aho yaganiriye n’urubyiruko rwaho ndetse anabonana n’abayobozi bakuru b’igihugu cya Kenya barimo na Perezida Uhuru Kenyatta. Biteganyijwe ko aza no kwakirwa muri Village Urugwiro na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2017.

Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’Urubyiruko aha ikaze Jack Ma

‘Youth Connect Africa’ yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2017. Iri kubera muri Kigali Convention Centre. Ihuje urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika harimo n’u Rwanda bagera kuri 2500. Bazaganira n’inzobere mu bucuruzi, abayobozi b’amakompanyi akomeye, n’abandi, bazabagira inama urubyiruko z’uburyo bakwihangira umurimo bakiteza imbere.

Icyamamare Akon na we ni umwe mu bategerejwe muri iyi nama iri bunitabirwe na Perezida Paul Kagame.

Gahunda ya Youth Connect yatangijwe mu mwaka wa 2012 ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na One UN ikaba ifasha urubyiruko mu bijyanye no kuzamura ubumenyi, guhanga umurimo, kuganira ku iterambere ry’urubyiruko binyuze mu biganiro mpaka ndetse no guhemba urubyiruko rufite imishinga myiza.

Nirwo rugendo rwa mbere akoreye muri Afurika mu rwego rwo kuganiriza urubyiruko ku kwihangira umurimo...aha yaganiraga n’abo mu gihugu cya Kenya muri University of Nairobi

Jack Ma aje mu Rwanda avuye mu gihugu cya Kenya aho yanabonanye na Perezida Kenyatta

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • John

    Uretse kubeshya no kwiba murebera uwo muminisitiri Amafranga yakwa abagenzi ya internet ntibayihabwe azabazwa nde

    - 21/07/2017 - 08:05
Tanga Igitekerezo