Umuhanda Gatuna -Gicumbi -Kigali wangiritse...amakamyo yabujijwe kuhanyura

Nyuma y’uko umuhanda urueuka Gatuna kugera i Kigali ukomeje kwangirika, Polisi y’u Rwanda yasabye ko amakamyo atakomeza kuwucamo ahubwo aturuka muri Uganda agakoresha umuhanda wa Kagitumba.

Bikubiye mu itangazo Polisi y’igihugu yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018.

Iryo tangazo riragira riti " Police y’ u Rwanda irabamenyesha ko kubera ko umuhanda Gatuna -Gicumbi -Kigali mu Murenge wa Cyumba, Akagali ka Rwankojo ukomeje kwangirika ubu amakamyo atemerewe kuwukoresha. Amakamyo ava Kigali cyangwa Uganda yakoresha umuhanda wa Kagitumba.

Turasabwa kwihanganira izi mpinduka."

Ubusanzwe uyu mupaka wa Kigali Gatuna uri mu mipaka itambukaho imodoka ziremereye nyinshi. Byibura amakamyo manini atari munsi ya 180 ngo ashobora guca kuri uyu mupaka ku munsi.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imvura iri kugwa muri iki gihe idasanzwe ugereranyije n’imyaka 36 ishize guhera mu 1981. Imaze guhitana abaturage hafi 220 ndetse yangije hegitari nyinshi z’imyaka.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo