Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe Polisi y’u Rwanda yamenyekanishije ku mugaragaro serivisi z’ikoranabuhanga imaze iminsi igeza ku baturarwanda zo gukora ibizamini by’agateganyo bifashishije mudasobwa. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima, mu karere ka Nyarugenge.
Uyu muhango wari uyobowe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera, hari itangazamakuru ndetse na bamwe mu baturage bari baje gukora ikizamini.
Mu gihugu hose ubu buryo bwo gukorera uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe mudasobwa buri ahantu 18, ku munsi abantu bagera ku bihumbi 2,980 nibo Polisi y’u Rwanda ishobora kwakira bifashisha ubu buryo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP JB Kabera, yasobanuye ko gukoresha ikoranabuhanga mu gukorera impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga ari uburyo bwo kwihutisha serivisi ihabwa umuturage no gukumira inzira zose ruswa ishobora gucamo.
Yagize ati: “Gukorera ibizamini by’impushya z’agateganyo kuri mudasobwa byakemuye ikibazo cyo gutegereza amezi menshi mbere yo kwiyandikisha, gutegereza igihe amanota azasohokera cyangwa gukora ingendo ndende abantu bose bajya mu bizamini kuri sitade.”
Manzi Ivan ni umwe mubari baje gukorera ikizamini ku Muhima, yavuze ko yishimiye ubu buryo bw’ikoranabuhanga kuko umuntu agikora agataha amenye amanota yagize bitandukanye no gukorera ku mpapuro.
Yagize ati: “Naje uyu munsi gokora ikizamini nkoresheje ubu buryo bwa mudasobwa kandi ntashye memye ibisubizo kuko natsinze. Ni uburyo bwiza kuko utaha umenye amanota yawe mu gihe abakorera ku mpapuro utegereza ko bazabanza gukosora, ikindi ubu buryo nta buriganya ubwo aribwo bwose nko gukopera n’ibindi kuko ibibazo biba biri kuri mudasobwa wicayeho wenyine.”
Mu gihugu hose iri koranabuhanga riri mu turere dutandukanye, mu mujyi wa Kigali ikigo cyo gukoreramo ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo kuri mudasobwa kiri ku Muhima.
Mu ntara y’Iburasirazuba ni mu karere ka Rwamagana, Kayonza, Nyagatare, Kirehe na Bugesera. Mu ntara y’Iburengerazuba ibizamini byo kuri mudasobwa bikorerwa mu karere ka Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero na Rubavu.
Mu ntara y’Amajyepfo ni mu karere ka Muhanga, Ruhango, Huye, Gisagara na Nyaruguru, mugihe mu ntara y’Amajyaruguru ubu buryo burimo gukorerwa mu karere ka Musanze na Gicumbi.
Uwifuza gukorera uruhushya rw’agateganyo kuri mudasobwa yiyandikisha binyuze ku rubuga rw’Irembo, yagera ahari ubwoko bw’ikizamini agahitamo " mudasobwa" ndetse akanahitamo isaha n’ahantu (ikigo) yifuza gukoreramo. Iyo birangiye ahabwa kode yishyuriraho amafranga y’u Rwanda ibihumbi Bitanu(5,000Rwf).
Iyo uje gukora ikizamini, werekana indangamuntu yawe bagasuzuma ko wujuje ibisabwa ugahita uhabwa agatike kariho umubare w’imashini uri bukorereho. Iyo ugeze mu kizamini ushyiramo umubare w’ibanga wawe ugahabwa ibibazo 20 bikorwa mu minota 20.
Uwakoreye ikizamini kuri mudasobwa asohoka azi amanota yagize niba yatsinze cyangwa yatsinzwe. Amanota afatirwaho ni 12/20 kuzamura.
Mazimpaka Alex
Ibi nibyiza ariko mwadufasha na Gatsibo mukahashyira iyo service Kuko naho turayikeneye
Murakoze!