U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga ku ikwirakwizwa ry’amashanyarazi arimo akomoka ku mirasire y’izuba

Guhera kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Ukwakira, kugeza ku ya 20 Ukwakira 2022, mu Rwanda hazabera Inama Mpuzamahanga izahuza abarenga 1000 bavuye mu bihugu bitandukanye barimo abahagarariye Urwego rw’Abikorera, za Guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi adafatiye ku miyoboro migari arimo akomoka ku mirasire y’izuba.

Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre yateguwe na GOGLA; Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abashoramari mu guteza imbere ikwirakwizwa ry’aya mashanyarazi n’ibikoresho biyifashisha.

Aletta D’cruz ushinzwe Itumanaho muri GOGLA, yavuze ko iyi nama igiye kubera mu Rwanda kubera uburyo rukataje mu kugeza amashanyarazi ku baturage ndetse bizafasha guhura n’abashoramari batandukanye.

U Rwanda rufite intego y’uko mu mwaka wa 2024 ingo zose zizaba zimaze kugezwaho amashanyarazi ndetse kuri ubu imibare igaragaza ko ibi bigeze ku kigero cya 73%.

Kugeza ubu mu Rwanda hari kompanyi 35 ziri mu bijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Uruhare rwa ba rwiyemezamirimo batanga amashanyarazi adafatiye ku murongo mugari rugeze kuri 23% ariko intego ni ugufatanyiriza hamwe na leta mu kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose.

Abaturage bagezweho n’amashanyarazi arimo akomoka ku mirasire y’izuba bafite akanyamuneza

Abaturage bagezweho n’amashanyarazi by’umwihariko mu bice by’icyaro bavuga ko yabakuye mu bwigunge iterambere rikihuta. Abafite akomoka ku mirasire y’izuba bakunze kuvuga ko ari “Umurasire”, bagaragaje ko yabahinduriye ubuzima, baruhutse ingendo bakoraga.

Munyakazi Jean Bosco ni umuhinzi akaba atuye mu Mudugudu wa Bukimba, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Kimwe n’abandi batuye mu duce tw’icyaro, avuga ko bumvaga bari kure y’iterambere no kumenya ibigezweho kubera kubura amashanyarazi.

Aganira n’itangazamakuru, yagize ati “Mbere nakoreshaga batiri, byansabaga kujya kuyishyirishamo umuriro i Kigali, byari imvune cyane. Hashize iminsi naguze moteri na yo nkabona intwara lisansi nyinshi, n’ubwo nabonaga ibyiza nkaruhuka (kureba televiziyo) byarampendaga cyane, ariko ubu nararuhutse, ndicara ngacuranga, nkareba umupira nkumva ndizihiwe […] no mu rutoki ndacana!”

Umufasha we Nyirahabimana Consolate yunzemo ati: “Tutarabona MySol (amashanyarazi y’ imirasire y’ izuba) byageraga saa moya z’ijoro umuntu yagiye kuryama, ariko ubu tujya kuryama tumaze kureba amakuru, icyo dushaka kureba kuri Televiziyo tumaze kukireba. Mbere hari mu kizima umuntu yatinyaga no kujya hanze”.

Niyomugabo Jean de Dieu ukora umwuga wo kogosha i Buhimba, yavuze ko mbere yo kugura umurasire wa MySol ryari ihurizo rikoemeye kuri we, nta cyizere cy’iterambere yari afite.

Ati “Abantu ntibakibura aho biyogosheshereza, akazi kacu kagenda neza, buri wese aba afite umuriro muri telefoni kuko aba yabonye aho awushyiriramo. Mbere twajyaga gushaka umuriro iyo za Gihara, abandi bakajya hakurya iyo bambutse mu bwato, aho Umurasire waziye nta kibazo na kimwe turakora”.

Umurasire wa MySol wafashije Niyomugabo gushinga ’salon de coiffure

Nubwo hari abagaragaza ubushobozi buke ko batawigondera, Rwagaju Louis ushinzwe ubucuruzi n’ubufatanye hagati ya kompanyi ya Engie Energy Access, imwe mu zicuruza ibikoresho by’amashanyarazi akomoka ku mirasire byitwa MySol (byitwaga Mobisol) n’ibindi bigo, yagaragaje ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda hashyizweho uburyo bwo kuborohereza.

Yasobanuye ko amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bayakwirakwiza bakurikije ibice REG [Sosiyete y’Igihugu ishinzwe ingufu] yagaragaje ko bitazagezwamo vuba afatiye ku muyoboro mugari, abahatuye bakanagenerwa Nkunganire itangwa na Leta.

Ati “Hari abatuye mu bice bitagenewe ya Nkunganire ariko bakeneye imirasire y’izuba; twebwe twemera ko abaturage bafite amikoro agiye anyuranye, ni yo mpamvu n’ibikoresho dutanga biri mu byiciro bitandukanye; hari ibyagenewe ba bantu bagitangira gukoresha amashanyarazi, hari n’ibyo twageneye abafite amikoro yisumbuyeho; bafite ibigo binini nk’amashuri, abashaka kuhira, kandi ubishatse tumuha gahunda yo kwishyura mu byiciro mu gihe cy’imyaka itatu”.

Rwagaju Louis, Umuyobozi ushinzwe ubufatanye n’ubucuruzi n’ibigo binini muri Engie Energy Access mu Rwanda

Serge Wilson Muhizi ukora mu Rugaga rw’Abikorera bari mu bijyanye n’ingufu n’amashanyarazi (EPD) yunzemo ati: “Hari amafaranga Leta yatanze binyuze mu bufatanyabikorwa ifitanye na Banki y’Isi agera kuri miliyoni 50 z’amadolari. Aya mafaranga hari uburyo agera ku muturage uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe akishyurirwa 90% ku bikoresho by’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba we akishyura 10% buhoro buhoro”.

Yakomeje avuga ko nk’abahagarariye ba rwiyemezamirimo babakorera ubuvugizi mu rwego rwo kuborohereza mu gukwirakwiza amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, akemeza ko intego ya leta izagerwaho kuko abaturage bashyiriweho na gahunda ya nkunganire.

Ati “Nk’abikorera dufite uruhare rwacu na leta ikagira urwayo, ku kibazo cy’ubushobozi buke bw’abaturage hari gahunda ya nkunganire aho hari amafaranga leta yatanze binyuze mu bufatanyabikorwa na Banki y’Isi bw’amafaranga asaga miliyoni 50 z’amadorali, umuturage uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe hari uburyo yishyurirwa kugera kuri 90% by’umurasire, 10% risigaye nabwo bakamuha kuba ashobora kuryishyura gahoro gahoro uko abishoboye.”

Umukozi w’Urugaga rw’Abikorera ruhagarariye ba rwiyemezamirimo bakora mu bijyanye n’ingufu z’amashyanyarazi (EPD), Serge Wilson Muhizi

Engie Energy Access ifite umushinga wa MySol yatangiye gukorera ku isoko ry’u Rwanda kuva mu 2014, abaturage barenga ibihumbi 300 bakoresha imirasire ya MySol aho ingo zirenga ibihumbi 60 m,u gihugu hose sicaniwe n’aya mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ibigo by’amashuri 400.

Mu bikoresho byayo harimo umurasire wa 10W, 20W, 50W, 120W na 200W bijyana n’ibindi bikoresho birimo itoroshi, radiyo nto, telefoni nto, televiziyo, radiyo y’umuzindaro, ipasi n’imashini zogosha bitewe n’icyo umukiriya ashaka gukoresha amashanyarazi.

Udafite amikoro yo guhita yishyura ibikoresho yifuza, ahabwa amahitamo yo kuba yakwishyura mu gihe cy’imyaka itatu, ubundi agahabwa icyemezo ko abyegukanye burundu. Muri iyi myaka, Engie ikurikirana niba ibikoresho bikora neza nka "Warranty".

Mysol ifite ’imirasire’ iri mu byiciro bitandukanye bitewe n’ubushobozi bw’Abanyarwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo