U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba

Nubwo Kaminuza ya STES-Rwanda (Sinhgad Technical Education Society-Rwanda) iherereye mu Karere ka Kicukiro iri mu zahagaritswe by’agateganyo na Minisiteri y’Uburezi zitujuje ibyangombwa, abanyeshuri bayo begukanye igikombe mu marushanwa yabereye mu Buhinde yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, umuyobozi wa Kaminuza ya STES ari na we wayishinze Nzitonda Kiyengo, yasobanuye ko ayo marushanwa yateguwe na kaminuza yo mu Buhinde SKN Sinhgad College Enginneering , akaba yari ahuje Kaminuza 15 zo mu Buhinde harimo n’iyi yo mu Rwanda, eshatu muri zo harimo na STES Rwanda zikegukana igikombe.

Imodoka Abanyarwanda bakoze ikoresha imirasire y’izuba

Yagize ati “ Amarushanwa yakozwe mu byiciro bitandukanye, kandi yitabiriwe na kaminuza nyinshi gusa 15 n’iyacu irimo n’izo zabashije kuyakomeza. Kaminuza yacu yakoze mu kiciro cyo gukora imodoka zikoresha imirasire y’izuba. Twoherejeyo abanyeshuri 10 biga mu mashami atandukanye, turishimira ko bitwaye neza n’ubwo batabonye igihe kinini cyo kwitegura.

Abo mu Buhinde biteguye mu gihe cy’amezi atandatu, ariko abacu bagiye muri kiriya gihugu bihugura iminsi ibiri gusa mu bijyanye no gukora shasi y’imodoka, ubundi bahanga utundi dushya mu gukora imodoka mu minsi igera kuri itanu.”

Igikombe abanyeshuri b’Abanyarwanda begukanye

Kabera Kevin umwe mu banyeshuri bitabiriye irushanwa, yavuze ko mu byabahesheje amanota harimo kuba barakoze imodoka ifite umuvuduko uri hejuru kurusha izindi, bakaza muri kaminuza 3 za mbere mu gusiganwa ku rugendo rw’amasaha eshatu, mu gukora imodoka vuba no gukorera ku ntego.

Aba banyeshuri bahembwe amafaranga akoreshwa mu Buhinde 10 000 ni ukuvuga amanyarwanda 120 000.

Bagiye mu marushanwa babifashijwemo n’iyi Kaminuza, Minisiteri y’Urubyiruko, Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi, FABLAB Rwanda n’Ikigo gishinzwe kubaka Ubushobozi.

Kaminuza ya STES Rwanda iri mu zahagaritswe by’agateganyo kuko igenzura ryagaragaje ko hari amashami yashyizeho itabisabiye uburenganzira Minisiteri y’Uburezi no kuba ikoresha abarimu baturuka mu Buhinde.

Ariko umuyobozi wayo avuga ko mu igenzura hari ibitararebwe cyane kuko impapuro zibemerera ayo mashami bazifite n’amasezerano yo gukorana na bariya barimu bayamenyekanishije muri Minisiteri.

Yizera ko ibyo bizakemuka bagakomeza guteza imbere ireme ry’uburezi no gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ( Made in Rwanda).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo