Rwamagana: Umwaka urashize batarabona ingurane bemerewe y’ahazanyura umuhanda

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kayenzi mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro baravuga ko bamaze umwaka urenga nta mafaranga y’ingurane y’amazu ndetse n’ubutaka bwabo bwatwawe n’ikatwa ry’umuhanda uturuka munsi ya Gare y’Akarere ka Rwamagana ukanyura muri uyu mudugudu wa Kayenzi werekeza ku Gakiriro k’akarere.

Abavuga bavuga ko baheruka gusinyira amafaranga ku biro by’Akarere mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2019 kugeza ubu bakaba batazi aho kwishyurwa bigeze gusa hakaba hari bagenzi babo bavuga ko bamaze kwishyurwa.

Umwe muri aba baturage yagize ati " Twarabariwe umuhanda waratugonze ikintu kidushyira mu rujijo baraje baratubarira ubwambere baraduhamagara tujya gusinyira ibyo batubariye dusubirayo bwa kabiri tujya gusinyira amafaranga…kugeza kuri uyu munota ntituzi ngo bigeze he”.

Yakomeje avuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bishyuwe bo bakibaza impamvu batishyurwa cyangwa ngo basobanuriwe uko bimeze.

Ati " Haruguru kuri uyu muhanda bo barishyuwe twebwe abatuye kuri iyi range ( ku ruhande rwacu) nitwe bataraha amafaranga

Haje Ibiza by’imvura bimaze iminsi inzu zacu zarononekaye ntudushobora gusana ubu ngubu kuko ntituzi aho duherereye, iyo biba byashobokaga ngo byibura ngo mutubarize ubuyobozi ko byapfuye tube twakisanira amazu ".

Mugenzi we yunzemo ati " Inzu zacu zigiye kudusenyukiraho. Ntiwasana ku bw’uko udafite uburenganzira bwo gusana kandi bazagusenyera. Mu bigaragara turi mu rujijo uru rujijo nirwo dushaka ko mutubariza baturenganure ruvemo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko kuba batarishyuwe byatewe n’icyorezo cya Civid-19 gusa ngo baramutse bageze ku biro by’Akarere bakuzuza ibisabwa mu minsi ibiri baraba bishyuwe.

Yagize ati "Ubundi abantu bose babariwe ni abantu 18 muri bo 15 barishyuwe harabura abantu 3 ngo baze buzuze ibyangombwa byabo amafaranga turayafite kuri konti y’akarere……..twagombaga kwishyura Miliyoni 48 abantu 18 tumaze kwishyura Miliyoni 46 harabura abo bantu 3 turindiriye, nubu baje bakuza ibisabwa mu minsi 2 baraba bayabonye".

Muri 48 zigomba kwishyurwa abaturage 18, abaturage 15 muri bo bakaba baramaze kwishyurwa agera kuri Miliyoni 46 bikaba bisobanura ko batatu basigaye bazasaranganya Miliyoni 2 nubwo muri aba baturage hari abavuga ko basinyiye asaga Miliyoni 5 abandi bagasinyira Miliyoni 3 z’amafaranga y’Urwanda.

Inzu zagonzwe n’ikatwa ry’umuhanda hanashinzwe imbago aho umuhanda uzanyura(Borune)
Bamwe mu bamze kwishyurwa bamaze kubaka neza aho umuhanda wari waragonze amazu yabo.
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo