Rwamagana:Umuhanda wangiritse uri kubuza abahinzi kugeza umusaruro ku isoko

Abakoresha umuhanda uva ku gishanga cya Cyaruhoho ahatandukanira n’umurenge wa Kigabiro werekeza ahazwi nko ku Gitariyani ugakomereza ku biro by’Umurenge wa Munyaga baravuga ko uyu muhanda wangiritse bigatuma kugeza umusaruro wabo ku isoko ry’umujyi wa Rwamagana bibagora.

Twagiramungu Samuel yagize ati " Umuhanda warashize cyane, umeze nabi cyane rwose nta modoka ishobora kuharenga uvuga wenda ngo igiye nko ku Gitariyani cyangwa se ngo igiye nko ku Murenge ndetse n’ujya ku Kagari byararangiye nta mubare wawo".

Yakomeje avuga ko kandi kugeza umurwayi ku bitaro bya Rwamagana nabyo bikiri imbogamizi bitewe n’uyu muhanda.

Ati " Wenda ari nk’umurwayi uri kuva ku Gitariyani avuga ko agiye i Rwamagana ku bitaro bikuru imodoka irahahera cyane bikaba ngombwa ko n’umurwayi ashobora kugwa mu nzira cyangwa se n’umubyeyi bikaba byamugiraho izindi ngaruka runaka".

Mushimiyima Donatha ati " Nkatwe uratuvuna nkiyo tujya kwivuza ntitubona ukuntu ibinyabiziga byadutwara urumva ko tubonye bawudukoreye byaba ari byiza".

Ku ruhande rwa Dukuzumuremyi Diogene wunze mu rya bagenzi be ati " Iyo imvura yaguye nyishi ibiziba biramanuka bigacamo aha hose ikaba ariyo mpamvu ituma hazamo iyi mikuku yose byongeyeho… n’abahetse ibitoki iyo bamanuka cyangwa iyo bazamuka bagenda banyerenyereza byahatari kuburyo kugeza umusaruro ku isoko bigorana”.

Ibi kandi birashimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga Mukashyaka Chantal aho avuga ko ari ikibazo bazi nk’ubuyobozi ariko kandi ko inyigo y’uyu muhanda yatangiyre gukorwa ndetse ko guhera mu kwezi kwa Karindwi uyu muhanda uribube watangiye gukorwa.

Yagize ati " Iki kibazo kirimo kirashakirwa umuti ubu Akarere nako karakizi ndetse ubu inyigo yaratangiye y’uyu muhanda. Uyu muhanda numara gukorwa bizafasha abahinzi bacu kugeza umusaruro aho bashaka kuwugeza hose kuko ni imbogamizi”.

Akomeza avuga ko iyo imvura yaguye umurenge wa Munyaga ujya mu kato kubera kwangirika k’umuhanda.

Ati " Uyu Murenge ujya mu kato nta muntu ushobora kuwusokamo nta nushobora kuwinjiramo kuko haranyerera cyane…..ariko icyo kibazo ubuyobozi bwagiye bugishakira ibisubizo guhera mu kwa karindwi uratangira gukorwa neza".

Umurenge wa Munyaga ukunze kubonekamo umusaruro w’imyaka itandukanye nk’ibitoki,imbuto n’imboga bijyanwa mu isoko ry’akarere ka Rwamagana niho bahera bavuga ko kuba uyu muhanda warangiritse birikwica ubuhahirane.

Kwangirika k’umuhanda bituma abakenera kujya kwivuriza ku bitaro bya Rwamagana bibagora
Kugeza umusaruro ku isoko biracyari imbogamizi
Umurenge wa Munyaga ubonekamo umusaruro w’Inanasi abahinzi bavuga ko kuwugeza ku isoko bigorana
Mukashyaka Chantal Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga avuga ko guhera mu kwezi kwa Karindi uyu mwaka wa 2020 uyu muhanda uri bube watangiye gukorwa neza.
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo