Rwamagana:Bafatanywe amafaranga y’amiganano

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kanama, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana, yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano nyuma yo kubasangana ibihumbi 45 by’amafaranga y’u Rwanda, agizwe n’inoti 9 za bitanu z’inyiganano.

Abafashwe ni uwitwa Nsengiyumva Jonas ufite imyaka 34 y’amavuko na Murwanashyaka Emmanuel w’imyaka 33, bafatiwe mu mudugudu wa Shaburondo, akagari ka Bwisanga mu murenge wa Gishari, ahagana saa yine z’amanywa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi wari wishyuwe n’umwe muri bo amafaranga y’amahimbano.

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’umucuruzi wo mu kabari gaherereye mu mudugudu wa Shaburondo, Murwanashyaka yari yanywereyemo, avuga ko ubwo yari agiye kwishyura icupa ry’inzoga yari amaze kunywa, yatanze inoti ya bitanu ngo bamugarurire, nyir’akabari yitegereje asanga ari amiganano. Hahise hatangira ibikorwa byo kumufata tuza gusanga afite n’izindi noti ebyiri za 5000 nazo z’amiganano niko guhita atabwa muri yombi.”

Yakomeje agira ati: “Amaze gufatwa yavuze ko yari yayahawe n’uwitwa Nsengiyumva wari wamwemereye ko bazajya bagabana namara kuyavunjisha, nawe wahise ashakishwa agafatanwa andi mafaranga y’amiganano ibihumbi 30 agizwe n’inoti esheshatu za bitanu, mu kwisobanura akavuga ko nawe yayahawe n’umuntu utuye mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro atashatse kuvuga amazina ye.”

SP Twizeyimana yakanguriye buri wese cyane cyane abacuruzi bakunze kwibasirwa n’abahimba amafaranga, kurushaho kuba maso bakajya bibuka kugenzura neza amafaranga bishyurwa, basanga ari amiganano bakihutira gutanga amakuru.

Abafashwe n’amafaranga bafatanywe, bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gishari kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo