Rwakazina Marie Chantal niwe watorewe kuba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali asimbuye Nyamurinda Pascal uheruka kwegura mu kwezi gushize ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite.
Nyuma y’uko Nyamurinda yeguye, Parfait Busabirwa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu niwe wakomeje kuyobora nk’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali w’agateganyo.
Rwakazina yatowe mu matora yabaye muri iki gitondo tariki 25 Gicurasi 2018. Ni amatora yabereye mu cyumba k’inama cy’Umugi wa Kigali.
Rwakazina yatowe ku majwi 146. Henriette Murekatete bari bahanganye yagize amajwi 8. Yatorewe Manda y’imyaka 5 ishobora kuvugururwa inshuro imwe.
Meya w’umujyi wa Kigali atorwa n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, abagize Inama Njyanama z’uturere tugize umujyi wa Kigali na Bureau z’Inama Njyanama z’imirenge iri mu Mujyi wa Kigali. Ubusanzwe abagize Inama Njyanama y’Umujyi ari na yo Nteko itora ni 214 gusa abatoye kuri uyu munsi ni 156.
Abajyanama 26 b’Umugi wa Kigali buri wese aba ari umukandida, iyo bageze mu cyumba cy’itora buri wese aba ashobora kwiyamamaza cyangwa kwamamaza mugenzi we.
Rwakazina aherutse gutorwa ku mwanya w’umujyanama rusange mu karere ka Gasabo, atsinze ku majwi 90%. Umwe mubo bari bahanganye yagize 5% naho undi agira amajwi 3%.
Mu ijambo yavuze nyuma yo gutorwa, Rwakazina yagize ati " Nifuje kuba umujyanama wa kamwe mu turere ndetse n’Umujyi wa Kigali kugira ngo ntange umusanzu wanjye kurusha uko nsanzwe mbikora. Ndabashimira ko inzira ingejeje aha yatangiye mu byumweru bibiri cyangwa bitatu bishize mu Murenge wa Nduba kugeza no ku Karere ka Gasabo, aho hose niho nahuraga n’abantu banyereka ko turi kumwe kandi banshyigikiye."
Rwakazina afite imyaka 45. Ni inzobere mu bijyanye n’ubukungu. Yize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Hagati ya 2000-2008 yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Yigishagamo ibijyanye n’Ubukungu. Hagati ya 2008-2013 yakoraga muri RALGA. Yari umuyobozi wungirije wa RALGA. Kuva mu 2013 kugeza ubu, yakoraga mu muryango w’Abibimbye aho yari umuhuzabikorwa w’inkunga z’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa bya Leta. Rwakazina arubatse ndetse afite abana 2.
Rwakazina abaye umuyobozi w’Umujyiwa Kigali wa 9 uva mu 1994. Ubwo yatorwaga, Pascal Nyamurinda yari abaye umuyobozi wa munani uyoboye Umujyi wa Kigali nyuma ya Maj Rose Kabuye (1994- 1997), Musoni Protais (1997-1999), Marc Kabandana (1999- 2001). Aha wari ukitwa Perefegitura. Na Théoneste Mutsindashyaka (2001-2006), Dr Aissa Kirabo Kacyira (2006-2011), Fidèle Ndayisaba (2011- 2016) na Mukaruliza Monique (2016-2017).
######
Andika ubutumwaTumwifurije imirimo myiza.