Rusizi: Polisi yagaruje arenga miliyoni 4 FRW yari yibwe umuturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Kane tariki ya 27 yafashe uwitwa Munyabarenzi Ilidephonse w ‘imyaka 28, yamufatanye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 4,899,000. Yafatiwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama mu Kagari ka Ryankana ,Umudugudu w Rusizi, amafaranga bicyekwa ko yari yayibye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, ayibye umuvandimwe we yari yasuye witwa Umwanankabandi Berthe w’imyaka 42.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kwa Munyabarenzi byaturutse ku makuru yatanzwe na Umwanankabandi avuga ko yibwe.

Yagize ati” Umwanankabandi avuga ko tariki ya 26 Gicurasi yagiye kuri Banki kubikuza amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 7, 879,590. Ngo yari amafaranga y’ikimina bagombaga kuyagabana bukeye tariki ya 27 Gicurasi, Munyabarenzi nk’umuvandimwe mu muryango yari amaze ibyumweru bibiri yaraje kumusura amuca inyuma yica urugi rw’icyumba yiba ya mafaranga yose.”

CIP Karekezi avuga ko mu makuru yatanzwe na Umwanankabandi Berthe yavuze ko Munyabarenzi yari abizi ko yavuye kubikuza ayo mafaranga kuko yari abizi ko abantu bo mu kimina baza kuyagabanira kwa Umwanankabandi. Ngo yaramucunze adahari yica urugi rw’icyumba atwara igikapu cyarimo ayo mafaranga ahita subira iwabo mu Karere ka Rusizi.

Ati” Akimara gutanga ayo makuru kuri Polisi ikorere muri sitasiyo ya Ntarama mu Bugesera baraduhamagaye inaha mu Bugarama dutangira gushakisha Munyabarenzi. Abapolisi bamusanze aho aba mu kagari ka Ryankana mu Mudugudu wa Rusizi bamusangana miliyoni 4,899,000. Nawe yemeye ko koko yishe urugi aterura agakapu karimo ayo mafaranga ariko ngo ntiyari azi umubare urimo, Munyabarenzi aremera ko yakoresheje agera ku bihumbi 100 mu ngendo ava mu Bugesera ajya Rusizi.”

CIP Karekezi avuga ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane aho Munyabarenzi yashyize andi mafaranga arenga miliyoni 3 kuko nyiri ukwibwa yivugira ko yabikuje kuri banki amafaranga miliyoni 7 undi akayatwara yose.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye Umwanankabandi wihutiye gutanga amakuru bigatuma ucyekwaho icyaha afatwa hakiri kare. Yakanguriye n’abandi baturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare. Munyabarenzi yahise yoherezwa ku rwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama kugira hatangire iperereza.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo