Rusizi: Polisi yafashe uwategaga abantu akabambura amafaranga

Ku bufatanye n’abashinzwe umutekano mu Mudugudu wa Sumuyamana mu Kagari ka Kinyaga mu Murenge wa Nkaka mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira Polisi yafashe Tuyizere Eric w’imyaka 35, nyuma yo kwambura uwitwa Nyiramitero Xaverine w’imyaka 53 amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 225.000.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ku mugoroba wa tariki ya 19 ukwakira ku isaha ya saa moya Tuyizere yateze uriya mugore agiye guhaha ku gasantire, amwambura ariya mafaranga.

CIP Karekezi yagize ati “Tuyizere asanzwe aturanye na Nyiramitero mu Mudugudu umwe, yari abizi neza ko afite amafaranga. Nyiramitero avuga ko yamuteze ku mugoroba agiye guhaha amukubita hasi umwambura amafaranga ibihumbi 225,000 yari afite mu mweko.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko ibyo bimaze kuba Nyiramitero yahise abimenyesha abanyerondo bari hafi aho, bakurikiye Tuyizere bamusanga mu kabari arimo kunywa inzoga. Abo yasengereraga bagerageje kurwanya abanyerondo bituma acika ariko abapolisi bafatanyije n’abaturage baramushakishishije afatwa mu gitindo tariki ya 20 ukwakira.

Ati “Abanyerondo bamaze kumubona bamusanganye n’abantu arimo kubasengerera inzoga batangira kurwanya abanyerondo. Abanyerondo bahise bahamagara abapolisi kuri sitasiyo batangira gushakisha Tuyizere, bamufashe bukeye bamusangana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 128 mu yo yari yambuye uwo muturage.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akomeza avuga ko Tuyizere yari asanzwe avugwaho gutega abantu akabambura we n’abandi bantu bagishakishwa. Avuga ko ahantu bategera abaturage hazwi kuko hegereye igishanga, iyo bamaze kwambura umuntu bahita bajya kwihisha muri icyo gishanga.

Tuyizere yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Nkaka kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo