RSSB ivuga ko kwishyura mituweli bikomeza kugendera ku byiciro by’ubudehe bisanzwe

Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) cyasabye abaturage kwishyura imisanzuy’umwaka wa 2021-2022, bakurikije ibyiciro by’ubudehe basanzwe bishyuriraho.

Ni mu gihe bo bakomeje kugaragaza ko bitari gukunda nyuma y’uko bashyizwe mu byiciro bivuguruye kandi batazi n’amafaranga bagomba kwishyura.

Ku mirenge SACCO ndetse n’ahatangirwa serivisi z’Irembo n’ahandi hishyurirwa imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, uhasanga bamwe mu baturage baje kwishyura imisanzu y’umwaka utaha wa 2021-2022.

Bavuga ko muri uku kwezi kwa mbere ari bwo baba batangiye kwishyura mu byiciro iyo misanzu kugira ngo umwaka mushya w’ubwisungane mu kwivuza uzatangire bararangije kuzuza imisanzu yose basabwa y’umuryango wose.

Gusa ngo bari mu gihirahiro cyo kutamenya umubare w’amafaranga umunyamuryango azishyura kuko hatazongera gushingirwa ku byiciro by’ubudehe ndetse n’uri kujya kuyishyura ari kubwirwa ko ikoranabuhanga ritarafungurwa ngo bemererwe kwishyura.

Ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB cyatangarije RBA ko abaturage bakomeza kwishyura imisanzu, bakurikije ibyiciro by’ubudehe basanzwe bishyuriraho.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba mituweli muri iki kigo Ntigurirwa Deogratias asaba inzego zakira iyi misanzu gufasha abaturage bakishyura nk’uko byari bisanzwe niharamuka habaye impinduka bakazabimenyeshwa.

Kugeza ubu abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza bamaze gutanga imisanzu yose y’umwaka wa 2020-2021 bageze ku kigero cya 84,5%.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo