Rayon Sports yasuye Umurindi w’Intwali, bagenera ubutumire Perezida Kagame (PHOTO+VIDEO)

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2019 nibwo abakinnyi ba Rayon Sports baherekejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe basuye U Mulindi wa Byumba uherereye mu karere ka Gicumbi, waje kwitwa u Mulindi w’Intwari ariho hari icyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu. Niho habaga Perezida Kagame nk’uwari uyoboye urugamba ( Chairman of High Command) ,ahafite inzu ndetse n’indaki.

Bahasuye mbere gato yo kujya gukina na Gicumbi FC mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro wa ¼ baje no gutsindamo iyi kipe ibitego 2-0, ikinyuranyo cy’ibitego mu mikino yombi kiba ibitego 9-1, Rayon Sports ihita yerekeza muri ½ izahuramo na AS Kigali.

U Mulindi wa Byumba uherereye ku gasozi kari mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi. Gakikijwe n’indi misozi miremire; kariho uruganda rw’icyayi rwa Mulindi rwashinzwe mu 1965. Niho hagizwe icyicaro gikuru kugeza mu w’i 1994 ubwo hatangazwaga intsinzi yo kubohora Igihugu.

Uru rugamba rwo kubohora igihugu izingiro ry’imitegurire yarwo ni ku Milindi wa Byumba.

Abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Rayon Sports basobanuriwe amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu, babwirwa amateka yo ku Mulindi w’Intwari n’uburyo ariho hafite ingiro ry’imitegurirre yarwo , berekwa icyumba Perezida Kagame (wari uyoboye urugamba ) yabagamo ndetse n’ ubwihisho (indaki) yapangiragamo akazi hamwe n’abandi basirikare bakuru bari bagize ‘High command’.

Philimon Mugabo watembereje Rayon Sports ari na we muyobozi w’Ingoro Ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari avuga ko iyi ndaki yari iyo ku ruhande yakoreshwaga na Parezida Kagame ku buryo abandi bantu batari babizi.

Ati " Yagiraga indaki igaragarira amaso y’abantu, akagira n’izindi abantu batazi, kugira ngo yirindire umutekano ku giti cye."

Yabasobanuriye ubwoko bw’indaki bubaho mu gisirikare ndetse n’akamaro ka buri imwe murizo.

Yaberetse kandi icyumba Perezida Kagame yararagamo n’impamvu aricyo yari yarahisemo.

Ati " …hano ni mu cyumba cya His Excellency. Iki cyumba sicyo kinini ariko cyo kirihariye. Gifite exit (ahantu ho gusohokera) kandi kiri kure ya Salon (uruganiriro). Ni ukuvuga ngo attack (igitero) iyo ariyo yose yo mu nzu indani, iki cyumba nicyo cyaba icya nyuma mu kugerwaho kubera ko niba umuntu aturutse muri Salon kugira ngo akugereho, ugomba kuba wamwumvise…udashatse guhangana na we, wahita usohoka.

Tariki 8 Kanama 2017, twaramwakiriye (Perezida Kagame), aduha ubuhamya bwo kuba yarahisemo ahangaha kurusha ahandi."

Manishimwe Djabel, kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko gusura ku Mulindi w’Intwari hari icyo bibunguye nk’abakinnyi ba Rayon Sports.

Ati " Nk’abanyarwanda tuba tugomba kumenya amateka y’igihugu cyacu , ni ibintu byiza cyane muri rusange....kuhasura bifite ikindi bitwongereye kuko kwitwa ngo turi gukina igikombe cy’Amahoro ntabwo ari ukuvuga ngo gusa turi mu kibuga turakina , tuba tugomba kumenya n’ibyo dukinira koko , tukamenya n’impamvu dukina, tukamenya n’abatumye uyu munsi turi gukina. Byanga bikunda biracyongera kuri groupe yacu nk’ikipe ya Rayon Sports."

Djabel yakomeje avuga ko n’ubusanzwe bari bafite intego yo kwegukana igikombe cy’Amahoro, gusa ngo hari izindi mbaraga ziyongereye ku ikipe yabo.

Muhirwa Frederic, Visi Perezida wa Rayon Sports ari na we wari uyoboye iyi ‘Delegation’ yasobanuye ko basuye U Mulindi w’Intwari kubera impamvu zinyuranye.

Ati " Icya mbere ni amatsiko yo kugira ngo dusure aha hantu kuko benshi ni ubwa mbere bahageze ariko hakaba no kuba aha hafite amateka. Ubu turi mu gikombe cy’Amahoro. Ni igikombe aya mahoro akomoka ahangaha duhagaze kuko twavuga ko aha hari kuri Headquarters (ibirindiro bikuru) by’urugamba …byabaye ngombwa ko tuza kugira ngo twereke aba bana …benshi ninabato nkuko mwabibonye , babanze bajye banamenya, amahoro dufite uyu munsi akomoka he."

Yunzemo ati " Bano bana nibo ba ambasadeli b’ejo hazaza. Nibo bazavuga amateka, ubona ko harimo n’abanyamahanga bakeneye kugira ngo bagende bavuge ibyo babonye , barahageze ahangaha, baramenye uko abantu uyu munsi bayoboye igihugu , uko batangiye n’amateka yabo."

Ubutumire bwa Perezida Kagame

Muhirwa kandi yakomeje avuga ko nk’ikipe ya Rayon Sports by’umwihariko, hari n’ubutumire bafite bashaka kugeza kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ati " Ikindi cyatuzanye ahangaha ni n’imwe mu ntego zo kugira ngo , twongere twinginge ‘his excellency’ (Perezida Kagame) kugira ngo anagaruke mu mupira w’amaguru …muziko twese umupira w’amaguru hari aho wageze bisa naho natwe twese tubigizemo uruhare kugira ngo abantu bawucikemo ariko ninatwe dukwiriye kugira uruhare kugira ngo tuwugaruremo abantu nk’aba bagize ubutwari mu gihe nk’iki."

Muhirwa yakomeje agira ati " Tuboneyeho kugira ngo tumusabe , muri iki gikombe cy’Amahoro, nk’ikipe ya Rayon Sports by’umwihariko, nitugera kuri final (umukino wa nyuma) kandi twizera ko tuzayigeraho, tumusabe agaruke ku kibuga kuko murabizi iyo ahari , abantu bose barabyishimira ndetse tunamutumira kuri ‘Ouverture’ (umukino ufungura) ya CECAFA nk’igikombe n’ubundi agiramo uruhare rukomeye kugira ngo azaze adufashe kugira ngo twumve ko dufite imbaraga ze mu gutsinda ikipe ya TP Mazembe."

Muhirwa Frederic yakomeje avuga ko gusura U Mulindi w’intwari bibahaye izindi mbaraga.

Ati " Imbaraga zo zirahari kuko niba twakinaga batazi n’aho aya mahoro yaturutse, uyu munsi bakaba bahabonye , numva ko biratwongereramo imbaraga kandi n’ubusanzwe ikipe ya Rayon Sports iri mu makipe muri iyi minsi arimo agaragaza ubushobozi ndetse n’ubushake , ubuhanga bwo baba babusanganywe. Ntakabuza tugomba kugera kuri Final ndetse n’igikombe tukagitwara kandi na His excellency ahari.

Philimon Mugabo yatangarije abanyamakuru ko Rayon Sports ariyo ya mbere ihasuye nk’ikipe.

Ati " Tugize n’amahirwe ko mu makipe yo mu Rwanda , Rayon Sports ariyo ya mbere isuye hano mu buryo buri official , staff n’abakinnyi mugahaguruka mukaza. Nimwebwe ba ambassadors tugiye kugira kubera ko iyo muvuye hano mubwira abandi ibyiza bya hano n’ amakuru ya hano."

Rayon Sports niyo yegukanye igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka ndetse izahagararira u Rwanda muri Total CAF Champions League.Umwaka ushize, Rayon Sports yari yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro itsindwa na Mukura VS kuri Penaliti. Uyu mwaka nabwo ifite amahirwe yo kuba yagera ku mukino wa nyuma mu gihe yakuramo AS Kigali mu mikino 2 izabahuza muri ½.

Iyi niyo nzu Perezida Kagame yabagamo mu gihe cy’urugamba

Indaki Perezida Kagame n’abandi basirikare bakuru bakoreshaga mu gupanga urugamba

Philimon Mugabo, umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari niwe wasobanuriye Rayon Sports amateka yaranze urugamba ndetse n’akamaro U Mulindi wa Byuma wagize mu rugamba rwo kubohora igihugu

Abayobozi banyuranye ba Rayon Sports bari baherekeje ikipe

Basohoka mu Ndaki, yahoze ari iya Perezida Kagame

Muhirwa Frederic, Visi Perezida wa Rayon Sports niwe wari uyoboye ’delegation’

Thadee Twagirayezu ushinzwe Discipline muri Rayon Sports yavuze ko hari byinshi gusura U Mulindi w’Intwari byamwibukije mu mateka

PHOTO+VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • job

    niyo yambere muri byose! rayon bivuga urumuri mumurikire bose

    - 24/06/2019 - 09:20
  • gitinyiro

    menya rayon ijya igira ubuyobozi bureba kure kandi bukumva ibyifuzo by’abakunzi bayo naho izindi wagira ngo nizo kwicara muri stade gusa, ubanza rayon sport yo itaza guhura n’ishingwa rwa APR FC ubu iba iri ku rwego rwaza TP Mazembe kuko ubona ihorana udushya gusa none abayobozi ba APR FC bigize batwarayo warayo ikipe bayoboye ??? Rayoni sport ikosoye APR FC, Police FC tutibagiwe Kiyovu Sport ikomoka i byuma kuba bataragezayo abakinnyi cg abafana babo

    - 24/06/2019 - 15:13
Tanga Igitekerezo