Polisi yongeye kuburira abakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga mpimbano

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bose bazi ko bakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga mpimbano n’abajya kuzigura mu bindi bihugu ko uzabifatirwamo atazihanganirwa.

Uyu muburo uje ukurikira ifatwa ry’umugabo w’imyaka 35, wari utwaye ikamyo yo mu bwoko bwa Benz Actros, afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano rwatangiwe mu gihugu cy’u Burundi.

Uwafashwe ni uwitwa Shema Alphonse, wafatiwe mu kigo gisuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare saa tatu za mu gitondo, ubwo yari aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo yatwaraga.

Ni nyuma y’uko muri iki kigo mu cyumweru gishize hari hafatiwe undi mugabo w’imyaka 39, ubwo yari aje gusuzumisha ikamyo yatwaraga afite uruhushya rw’uruhimbano rugaragaza ko yemerewe gutwara imodoka zo ku rwego A, B, C na D, yavuze ko yari yaraguze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku madorali y’Amerika 200 ($200) mu myaka ibiri ishize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko uretse no kuba ari urwo yaguze atigeze akora ikizamini cyo kuba azi gutwara imodoka, ari n’uruhimbano.

Yagize ati: "Shema ni umunyarwanda wafashwe ubwo yari aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo yatwaraga, afite uruhushya rwo gutwara imodoka zo ku rwego B, C na E rw’uruhimbano rugaragaza ko rwatangiwe i Burundi."

Ubwo yari amaze gufatwa, Shema yiyemereye ko uruhushya yagenderagaho ari uruhimbano yaguriye mu Kayanza mu gihugu cy’u Burundi mu mwaka wa 2018 yishyuye amadorali y’Amerika 200.

CP Kabera yaburiye buri wese ugitekereza kunyura mu nzira nk’iyi ngo abone uruhushya ko akwiye guhindura ibitekerezo bitaramukururira ibyago.

Ati:"Kugura no gutwarira imodoka ku ruhushya rw’uruhimbano bihanwa n’itegeko. Nyura mu nzira zemewe wige amategeko y’umuhanda, wige imodoka neza ukorere uruhushya rwemewe ureke izindi nzira ubona ko zikoroheye ariko zishobora kuguteza impanuka yakubuza ubuzima cyangwa ukaba wanafungwa."

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko, Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo