Polisi yagaragaje ibyafasha abantu kwirinda kwandura Covid-19 bagiye muri ’Salons’

Kuva tariki ya 04 Gicurasi nibwo hatangiye kubahirizwa amabwiriza mashya yo kurwanya Coronavirus. Kuva icyo gihe kandi amazu yogosherwamo ndetse n’atunganya imisatsi y’abagore nayo ari mu bikorwa byakomorewe gutangira gukora.

Polisi y’igihugu itangaza ko ari ingenzi ko mu gihe abantu bagiye guhabwa izo serivisi babikora bagendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ibi bikurikira byagufasha kwirinda kwandura Covid-19 mu gihe wagiye gushaka serivisi zo mu mazu atunganyirizwamo imisatsi.

Abajya gusaba izi serivisi baragirwa inama yo kujya babanza guteguza mbere y’uko baza kwaka serivisi, bahamagara cyangwa bakoresheje uburyo bw’ikoranabunganga. Bibaye byiza wapima umuriro w’abakozi ukoresha ndetse n’abakiriya bakugana.

Abagana aya mazu baragirwa inama yo guhana intera nibura ya metero 1 hagati y’umuntu n’undi,

intebe z’abari guhabwa serivisi zigomba gutandukana, nibura hagati yazo hagomba kujyamo intera ya metero.

Kubera ko gukumira icyorezo cya Covid-19 bisaba isuku ihagije, abatanga serivisi zo kogosha no gutunganya imisatsi y’abagore barasabwa gusukura ibikoresho byabo kandi bakamenya neza ko intebe y’umukiriya isukuye neza n’imiti yabugenewe.

Abatanga serivisi bagomba kwambara udupfukamunwa ndetse n’abakiriya babo aho bishoboka hose. Abatanga serivisi ndetse n’abakiriya bagomba gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa bagakoresha imiti yagenewe gusukura intoki.

Abantu kandi barakangurirwa kwihutira gutanga amakuru igihe cyose ubonye umuntu unyuranya n’aya mabwiriza, bakaba bahamagara kuri 112 cyangwa 0788311155 (iri no kuri whatsApp).

Kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi n’inshingano za buri wese.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo