Polisi yafatiye undi mushoferi mu manyanga yo gushaka guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama, i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, ahamaze iminsi hakorera imashini isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yimurwa, umushoferi yafatiwe mu buriganya bwo gushaka icyemezo cy’ubuziranenge agerageza guhisha ko imodoka ye ivubura ibyotsi byinshi.

Uwafashwe ni uwitwa Dushimimana Aaron, nyuma y’iminsi itatu hafatiwe mugenzi we bahuje amanyanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko imodoka ya Dushimimana yo mu bwoko bwa Dyna ifite nimero RAE 514 Y, yari yatsinzwe igenzura rya mbere bitewe no kuvubura ibyotsi.

Yagize ati: "Mu isuzuma rya mbere n’irya kabiri yari yakorewe mbere, byari byagaragaye ko iriya modoka isohora umwotsi mwinshi nyirayo asabwa kuyikoresha.

Yakomeje agira ati: "Ku nshuro ya gatatu ubwo yagarukaga kuri uyu wa Kabiri, byaje kugaragara ko yashatse gukoresha amanyanga agira ngo imodoka ibashe gutsinda akura mu modoka akayunguruzo k’umwotsi ari nabyo byatumye afatwa ndetse n’imodoka ye irafatwa."

Kuvubura ibyotsi ku binyabiziga ni kimwe mu bisuzumwa n’ibigo bigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu Rwanda, mu rwego rwo kurwanya ihumanywa ry’ikirere n’ingaruka zabyo.

CP Kabera yashishikarije ba nyir’ibinyabiziga kujya bubahiriza ibyo basabwa, bagakoresha imodoka zabo bakosora amakosa zagaragaje bakirinda kugwa muri bene aya makosa abateza ibihombo.

Yatanze umuburo ko abagenzura izi imodoka bafite ubushobozi bwo gutahura amanyanga ayo ari yo yose bagerageza gukora, asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bakora uburiganya ngo babone icyemezo cy’ubuziranenge kuko ari bimwe mu byongera umubare w’impanuka.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo