Polisi yafashe uwari ugiye gukorera ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga abantu batatu

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryafashe uwitwa Mayisha Shadrackk w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho gushaka gukorera abantu batatu, ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rukorerwa kuri mudasobwa ku Muhima mu karere ka Nyarugenge.

Uyu Mayisha watawe muri yombi, akaba yari asanzwe ari umwarimu mu ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga rikorera mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko iki gikorwa kinyuranyije n’amategeko, cyagizwemo uruhare n’abandi bantu babiri barimo n’umupolisi nawe ukirimo gukorwaho iperereza.

Yagize ati:” Mayisha yafashwe ubwo yagaragezaga gukorera abantu batatu, ikizamini cyo kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga kuri mudasobwa, ari bo; Mbabazi Fausta, Twizerimana Jean Bosco na Munguyiko Jean D’Amour.”

Yakomeje agira ati:”Hari umupolisi ukekwaho kuba ari we wafashije Mayisha kwinjira mu cyumba gikorerwamo ikizamini, hatagenzuwe ko yujuje ibisabwa, uyu nawe yamaze gufatwa. Undi wa gatatu nawe ucyekwaho gufatanya nabo ni umwarimu ku ishuri rimwe n’iryo Mayisha yakoreragamo witwa Nyamujojonge Mouhamed ukirimo gushakishwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko Mayisha mu ifatwa rye, bamusanganye nomero zo kwiyandikisha (Kode) za bariya bantu batatu yari agiye gukorera ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo nyamara asanzwe afite uruhushya rwa burundu rwo mu rwego rwa B, nk’uko iperereza ribigaragaza.

Amaze gufatwa, yatangaje ko bariya yari agiye gukorera ibizamini, bari bamwemereye amafaranga atatangaje ingano yayo.

Yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho mu gihe hagikomeje ibikorwa byo gufata abacyekwaho kubigiramo uruhare.

CP Kabera yaboneyeho umwanya wo kuburira abagitekereza kubona impushya zo gutara ibinyabiziga banyuze mu nzira z’ubusamo zibashora mu gukora ibyaha.

Ingingo ya 277 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange, iteganya ko umuntu wese ku bw’uburiganya wihesha, ukora cyangwa ukoresha atabikwiye, impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe; aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Ingingo ya 4 yo mu itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ivuga ko; umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira mu buryo ubwo aribwo bwose, indonke iyo ariyo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo