Polisi y’u Rwanda yegereje serivisi yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga abo mu Karere ka Rubavu

Kuva ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda iregereza serivisi zo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga abatuye n’abakorera mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kubafasha kubona iyi serivisi mu buryo buboroheye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko biri muri gahunda ya Polisi yo kwegereza abaturage serivisi kugira ngo bazibonere hafi badakoze ingendo ndende.

Yagize ati:" Serivise yo kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga iregerezwa abo mu Karere ka Rubavu no mu turere bihana imbibi kuva Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo kuzageza ku itariki 26 Ugushyingo; mu rwego rwo korohereza abafite ibinyabiziga batuye muri ako Karere n’abahakorera kubona iyi serivisi mu buryo buboroheye."

Yakomeje agira ati:" Turashishikariza abafite ibinyabiziga gukoresha aya mahirwe bakabizana bigasuzumwa bakamenya uko ubuziranenge bwabyo buhagaze bityo izizagaragaza ikibazo zigakoreshwa mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda."

Yagaragaje ko iyi serivisi yo gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga yimurwa izazenguruka mu Ntara zose mu rwego rwo korohereza abafite ibinyabiziga kuyibonera hafi badakoze ingendo ndende bityo bikazagira uruhare mu kugabanya impanuka zituruka ku kuba ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge.

Iyi serivisi yimukanwa yerekeje mu Karere ka Rubavu nyuma yo gusuzuma ibinyabiziga birenga 500 mu Karere ka Rusizi mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga biteganywa n’iteka rya Perezida No. 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rigena imikoreshereze y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo.

Uretse iyi serivisi ikoresha imashini isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yimurwa, hari ibindi bigo bine byashyiriweho gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga biherereye mu Mujyi wa Kigali, Rwamagana, Huye no mu Karere ka Musanze bifite ubushobozi bwo gusuzuma ibinyabiziga birenga 1100 ku munsi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo