Polisi irakangurira abatunze ibinyabiziga kwitabira kubisuzumisha ubuziranenge mu bigo iherutse gufungura mu Ntara

Tariki ya 20 Ugushyingo nibwo Polisi y’u Rwanda yafunguye ku mugaragaro ibigo bishya Bitatu bizajya bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga. Mu Ntara y’Amajyepfo ikigo cyafunguwe giherereye mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyaruguru kiri mu Karere ka Musanze naho mu Ntara y’Iburasirazuba iki kigo giherereye mu Karere ka Rwamagana.

Ibi bigo bishya byafunguwe mu rwego rwo kunganira ikigo cyari gisanzwe mu Mujyi wa Kigali, ndetse no mu rwego rwo kurushaho kwegereza serivisi abatunze ibinyabiziga.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ikangurira abashoferi na ba nyir’ibinyabiziga kubisuzumisha muri ibyo bigo bishya byabegerejwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko n’ubwo ibyo bigo byegerejwe abatunze ibinyabiziga kugira ngo bibafashe, n’ubundi hari abagikora urugendo bakaza gusuzumisha ibinyabiziga byabo mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Kugeza ubu turacyabona abantu bo mu Ntara zubatswemo ibigo bishya biyandikishiriza mu Mujyi wa Kigali, bakaza kuba ariho basuzumirisha ibinyabiziga byabo bitari ngombwa kuko babyegerejwe.”

CP Kabera avuga ko mu gihe wiyandikishije uhitamo ikigo cy’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga kiri hafi yawe, nta mpamvu yo kuza i Kigali uvuye i Rubavu mu gihe i Musanze ariho hakwegereye; ni kimwe kandi n’uko utava i Nyagatare cyangwa Kirehe ngo ujye i Kigali mu gihe i Rwamagana hari ikigo kikwegereye, cyangwa ugaturuka mu Ntara y’Amajyepfo ukarenga i Huye ukaza muri Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko kuva ibi bigo bishya Bitatu byafungurwa kugeza tariki ya 02 Ukuboza, abamaze gusaba gusuzumisha ibinyabiziga byabo mu Ntara, abanyuma bazakorerwa kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ukuboza, mu gihe mu Mujyi wa Kigali abasabye kuhasuzumirisha ibinyabiziga byabo bamaze kugera mu kwezi kwa Gashyantare k’umwaka utaha wa 2021.

Yagize ati “i Kigali abantu ni benshi cyane bahasabiye kuhasuzumirisha ibinyabiziga byabo, mu gihe ibigo byo mu Ntara bidafite imodoka zo gukorera. Urugero, umuntu wa nyuma wanditse asaba gusuzumisha ikinyabiziga cye mu Ntara agahabwa gahunda yo gukorerwa azakorerwa kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ukuboza.”

Kuva ibi bigo byo mu Ntara byafungurwa ku mugaragaro tariki ya 20 Ugushyingo kugeza tariki ya 30 Ugushyingo ikigo cya Musanze kimaze gusuzuma imodoka 103, mu gihe ikigo cya Huye kimaze gusuzuma imodoka 63 naho ikigo cya Rwamagana kimaze gusuzuma imodoka 50.

Usibye ikigo cya Kigali gifite imirongo itanu, gifite ubushobozi bwo gusuzuma nibura imodoka 500 ku munsi, buri kimwe muri ibi byafunguwe mu Ntara gifite imirongo ibiri kikaba gifite ubushobozi bwo gusuzuma imodoka 200 ku munsi.

CP Kabera yakanguriye umuntu wese wanditse asaba kuzasuzumishiriza ikinyabiziga cye muri Kigali agahabwa gahunda y’umunsi azazira ko yagana ibigo bishya byafunguwe mu Ntara atitaye igihe yaherewe kuzasuzumisha kugira ngo ahabwe serivisi yihuse.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo