Perezida wa Niger yagaragaje ibyishimo yatewe no kwitabira irahira rya Perezida Kagame

Ku munsi w’ejo nibwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere. Ni mu muhango witabiriwe n’abanyarwanda basaga ibihumbi 25 n’abakuru b’ibihugu n’abakuru ba Guverinoma bagera kuri 20.

Abakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango ni Omar Guelleh wa Djibouti, Brahim Ghali uyobora Repubulika ya Sahara , Mahamadou Issoufou wa Niger, Faustin Archange Touadera wa Central Africa Republic, Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzania (1995-2005), Perezida wa Senegal, Macky Sall , Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Namibia, Hage Gottfried Geingob, Salva Kir wa Sudani y’Epfo, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda, Omar El Bashir uyobora Sudani, Yemi Osinbajo Perezida w’agateganyo wa Nigeria, Idriss Déby Itno wa Tchad , Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo, Alpha Konde, Perezida wa Guinea akaba naPerezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Nyuma yo kwitabira irahira rya Perezida Kagame, abinyujije kuri twitter, Mahamadou Issoufou , Perezida wa Niger yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba yari i Kigali Perezida Kagame arahira.

Yagize ati “Très honoré d’avoir été présent à l’investiture du Président @PaulKagame. Vive l’amitié entre le #Rwanda et le #Niger. –IM”

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati " Ni ishema rikomeye kuba nari mu muhango w’irahira rya Perezida Kagame. Ubushuti (umubano) hagati y’u Rwanda na Niger nibusugire.”

Mbere y’uko n’itariki yo kurahira kwa Perezida Kagame itangazwa, Mahamadou Issoufou niwe wa mbere wari watangaje ko agomba kwitabira uwo muhango.

Icyo gihe yagize ati " Nanone nshimiye umuvandimwe Paul Kagame kubw’intsinzi ye nziza. Nemeje ko nzaba ndi mu irahira ritaha.”

Perezida Kagame yahise ashimira Issouffou anamuha ikaze ati " Urakoze muvandimwe Issoufou Mahamadou. Uhawe ikaze i Kigali.”

Mahamadou Issoufou kandi ni umwe mu bageze mu Rwanda mbere kuko yageze i Kigali ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 17 Kanama 2017. Issoufou w’imyaka 66 yaherukaga mu Rwanda muri Gicurasi ubwo yitabiraga inama ya Transform Africa.

Perezida wa Niger ni umwe mu bakuru b’ibihugu bageze bwa mbere mu Rwanda bitabiriye irahira rya Perezida Kagame

Imodoka yamuzanye kuri Stade Amahoro

Nyuma y’umuhango , Mahamadou Issoufou asezera kuri Perezida Kagame n’umuryango we

Inkuru bijyanye:

MU MAFOTO 80: Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda manda y’imyaka 7

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo