Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro ku gukorera inkingo za COVID19 mu Rwanda bigeze kure

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Buzima “Global Health Summit” ko ibiganiro ku gukorera mu Rwanda inkingo za COVID19 bigeze kure.

Mu ngingo zasuzumiwe muri iyi nama harimo ijyanye no gukimira no guhangana n’icyorezo cya covid.19. Ni inama yayobowe na Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani Mario Draghi afatanyije na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Iyi nama yahuje abayobozi bo ku rwego ruhanitse harimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abayobozi bakuru b’imiryango mpuzamahanga yita ku buzima.

Yibanze ahanini ku ruharwe rw’ibihugu mu guhangana n’icyirezo cya Covid-19 ndetse n’ibindi byorezo bishobora kwaduka mu minsi irimbere.

Ageza ijambo kubitabiriye iyi nama Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko impinduka zazanywe n’icyorezo cya Covid-19 zatanze andi mahirwe yo gutekereza ku mikorere mishya

Yagize ati “Izi mpinduka kandi zazanye amahirwe yo gukora ibintu mu buryo butandukanye kandi neza. Icya mbere tugomba kunoza vuba uburyo n’ibikoresho bikenewe kugira ngo dutsinde iki cyorezo ndetse n’ibindi bizaza. Guhashya icyorezo cya Covid 19 bizakenera ingamba n’ubundi buryo bwagutse bwo gushyikiriza inkingo zikenewe ku batuye isi. Ihuriro rya COVAX ku bufatanye n’itsinda nyafurika rishinzwe gukusanya inkingo ndetse n’ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya indwara, bafashije gukwirakwiza za miliyoni z’inkingo hirya no mu bihugu byo ku mugabane wacu wa Afurika. Ariko hakenewe byinshi birushijeho kugira ngo Afurika ibashe gutsinda iki cyorezo.”

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Antoine Tshisekedi ari na we uyobora umuryango w’Afurika yunze Ubumwe kuri ubu, we yavuze ko Afurika nk’ibindi bihugu ku isi na yo yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Turatekereza ko Afurika kimwe n’ibindi bihugu ku isi ikwiye gukoresha aya mahirwe kugir ango habeho ubufatanye buhamye mu gusesengura ingamba zijyanye no gushaka ibisubizo. Ibi kandi tubikoze neza byazaba nk’umwitozo wo guhangana n’ibindi biza bishobora kuzaduka mu minsi iri imbere.”

Ni kenshi humvikana amajwi ajyanye nuko ibihugu bikomeye ndetse bikora izi nkingo bisa n’ibiseta ibiseta ibirenge mu gusaranyanga inkingo by’umwihariko iza Covid-19.

Ibi hafi ya bose muri aba bayobozi bemeza ko bishobora kugira ingaruka ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya Covid19.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga ruhuza ibikorwa by’inkingo ku isi, Seth Berkley, na we yashimangiye ko kugira ngo iki cyorezo gihashywe ari uko byanze bikunze ibihugu bikomeye byakwirinda, umuco we yise mubi wo kwikunda.

Ati “Urugaga rwa COVAX rumaze gutanga inkingo zigera kuri miliyoni 70 mu bihugu 125. Izi nkingo kandi ni igice cy’inkingo za mbere zigera kuri miliyari 2 zakozwe mu mwaka ushize wa 2021.Gusa, iyi ntambwe nziza yabangamiwe n’uburyo bubi bujyanye no kuzikwirakwiza, tugomba kwihutisha iyi gahunda.”

Iyi ikaba ari mpamvu Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko u Rwanda na Afurika na byo biticaye ubusa.

Ati “Mu rwego rwo guteza imbere no kongera ahakorerwa inkingo ku mugabane wacu wa Afurika u Rwanda ruri mu biganiro bigeze kure n’ibigo mpuzamahanga byigenga ndetse n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo tubashe kubaka ubushobozi mu gukora inkingo za mRNA za Covid19. Ndashimira ibigo byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bushake no kwiyemeza tubona mu gufatanya n’u Rwanda ndetse na Afurika.”

Abitabiriye iyi nama bose bemeje ko ibihugu byose bigomba kugira ubufatanye bwa hafi bwo guhashya icyorezo cya Covid19 kuko kugira ubushobozi bwo kwishyura bitavuze ubudahangarwa ku cyorezo cya Covid 19.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo