Ba Guverineri Gasana na Gatabazi bakuwe ku mirimo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakuye ku mirimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana ndetse n’uw’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vienny nk’uko byagaragajwe mu itangazo ryaturutse mu biro bya minisitiri w’intebe.

Itangazo rigira riti: “Ashangiye ku biteganywa n’itegeko no 14/2013 ryo kuwa 25 /3/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabaye ahagaritse ku mirimo Bwana Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kubera ibyo bakurikiranweho bagomba kubazwa bakurikiranweho”.

Guverineri Emmanuel Gasana yahawe inshingano zo kuyobora Intara y’Amajyepfo mu Ukwakira 2018 asimbuye Marie Rose Mureshyankwano wari uyiyoboye kuva 2016.

Yabaye Guverineri nyuma y’uko yari avuye ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda aho yari amaze hafi imyaka 10.

Gatabazi JMV wari Umudepite yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu mpera za Kanama 2017 asimbuye Musabyimana Claude wahise agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba.
Ingingo ya 9 y’Itegeko N°14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’lntara ivuga ko Guverineri w’Intara ashyirwa mu mirimo n’Iteka rya Perezida byemejwe n’Umutwe wa Sena. Guverineri w’Intara avanwa ku mirimo ye n’Iteka rya Perezida.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo