Nyanza:Blue Winners Fan Club yaremeye uwakinnye mu mfura za Rayon Sports - AMAFOTO

The Blue Winners Fan Club yiganjemo abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports yaremeye Munyaruyonga Celestin, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Nyanza ariko akaba ari mu mfura za Rayon Sports zayikiniye kuva ishinzwe kugera muri 1973. Bamukoreye ibikorwa bifite agaciro ka Miliyoni FRW ndetse bagiye gukomeza kumwitaho bihoraho.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018 nibwo bamwe mu banyamuryango ba The Blue Winners bahagurutse i Kigali berekeza i Nyanza. Babanje gukorera umuganda rusange mu Murenge wa Rwabicuma, Akagali ka Gacu, Umudugudu wa Nyamiyaga ari naho Munyaruyonga atuye.

Ni umuganda bakoranye na ’Mayor’ w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, DPC Ndayisabye Jean Bosco ukuriye Polisi muri Nyanza ndetse n’abaturage bo muri ako gace.

Umuganda urangiye, abagize The Blue Winners bari kumwe n’abayobozi bavuzwe haruguru ndetse n’abapolisi bo muri ako Karere berekeje ku nzu ya Munyaruyonga kuyisana no gukoraho imwe mu mirimo yo kuyikoraho amasuku.

Inzu Munyaruyonga yabagamo, mu madirishya ndetse no mu nzugi hari hafungishijwe amatafari ya rukarakara. Urebeye inyuma wabonaga ko hatangiye kwangirika kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa.

Abagize The Blue Winners bamufashije kubona inzugi zo gushyiramo ndetse n’abafundi bagomba kuyisana. Banamugeneye ibikoresho by’ibanze ndetse n’ibiribwa bizamumaza igihe kirekire. Banahise batanga amafaranga azamutunga mu gihe cy’umwaka akajya ahabwa make buri kwezi. Amafaranga azanyuzwa kuri Konti bamufungurije.

Imbabazi Consolatrice ukuriye The Blue Winners yatangaje ko bicaye nka Fan Club bagatekereza igikorwa cyo gufasha uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka. Kuko Akarere ka Nyanza gafitanye amateka akomeye na Rayon Sports bafana, ngo bahisemo kuba ariho bashaka uwo baremera , biba amahire basanga harimo uwacitse ku icumu wakiniye Rayon Sports mu mfura zayo.

Ati " By’umwiriko kuba yarakiniye Rayon Sports mu mfura zayo, twumvise ariwe twahitamo...Twamusaniye inzu, dushyiramo n’amadirishya , tumushyiriramo ibikoresho by’ibanze. Ni igikorwa twari twageneye Budjet ya Miliyoni FRW.

Turateganya kujya tumuha n’andi mafaranga yajya amufasha kandi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagaragaje ubufatanye muri iki gikorwa kuburyo nabwo bugiye kumwitaho biruseho. Akarere nako kagize kino gikorwa icyabo. Ni ikuntu cyiza dushimira. Iyo tuba twenyine ntabwo byari kugenda neza nkuko byagenze. "

Consolatrice yunzemo ati " Twakoze inyigo y’ibyo tuzakomeza kumufasha mu minsi iri imbere. Tugiye kumubera nk’ababyeyi ba batisimu nubwo atubyaye. Tuzakomeza kumwitaho dufatanyije n’ubuyobozi."

Munyaruyonga byamurenze....Yababwiye inkuru y’uko habuze gato ngo abe umusirikare wa Habyarimana kubera gukina umupira

Ahawe ijambo ngo avuge uko yakiriye igikorwa cyamukorewe, Munyaruyonga kuri ubu ufite imyaka 73, yagaragaje amarangamutima akomeye ndetse abura amagambo abivugamo, gusa avuga ko azahora azirikana ibyo The Blue Winners yamukoreye.

Yahise atangira kubaganiriza uko yakiniye Rayon Sports ndetse n’uko yayivuyemo ahunze muri 1973. Munyaruyonga ngo yakinaga mu kibuga hagati.

Inkuru yasekeje cyane abari aho n’iy’uko yigeze gutsinda Panthere Noir ibitego 2 , Habyarimana Juvenal wari umugaba mukuru w’ingabo icyo gihe akamusaba ko yaza mu gisirikare akamuha ipeti ndetse akanamwohereza kujya kwiga mu mahanga ariko akabyanga.

Ati "...Hambere twahanganaga cyane na Panthere Noir yari iya gisirikare. Ndabyibuka neza hari igihe twakinnye mu mukino mbatsinda ibitego 2 hakiri kare. Icyo gihe twabatsinze ibitego 4.

Umukino urangiye, Habyarimana wari utaraba umukuru w’igihugu icyo gihe kuko yari umugaba mukuru w’ingabo, yaranyegereye arambaza ngo nkora iki ? Namusubije ko ndi umunyeshuri. Yarambwiye ngo ninze mu gisirikare ampe ipeti ahite ananyohereza kujya mu mahugurwa mu mahanga. Naragiye mbitekerereza Murego washinze ikipe ambwira ko nzabihorera ahubwo nkajya ngendera kure abasirikare....Ni uko habuze gato ngo mbe umusirikare wa Habyarimana."

Munyaruyonga yavuze ko yarekeye gukinira Rayon Sports muri 1973 ubwo mu Rwanda hari hadutse ubwicanyi.

Mayor Erasme yasabye abafana kujya baba hafi abigeze gukorera ibyiza amakipe yabo bakeneye ubufasha

Aganira na Rwandamagazine.com, Mayor Erasme yashimiye cyane The Blue Winners.

Ati " Tucyakiriye nk’igikorwa cyiza cyane kigaragaza ubumuntu kuri aba abafana bagize The Blue Winners . Turabashimira cyane kuko ubuzima umusaza yari abayeho butari bwiza, bikaba bigaragara ko hari icyo bamumariye kigaragara , bikaba bigiye guhindura ubuzima bwe.

Ni igikorwa batugejejeho , turacyishimira.Ni igikorwa cyiza kizamufasha guherekeza ubuzima bwe. Ni ubwa mbere mbonye Fan Club iza gufasha umuntu , cyane cyane ikanamufasha n’ibintu bifatika nk’ibi ngibi harimo gusana inzu no kumugenera ibimutunga by’igihe runaka ni ubwa mbere mbonye Fan Club ifite umutima nk’uyu nguyu."

Mayor Erasme yavuze ko iyo babonye umufatanyabikorwa akabafasha kugira uwo baremera cyangwa bubakira, bigabanya umubare w’abarokotse Jenoside bagomba gufashwa.

Yakomeje asaba abandi bafana b’umupira w’amaguru mu makipe atandukanye gukomeza gukora ibikorwa byubaka igihugu ariko bakanazirikana abakoze ibikorwa bikomeye mu makipe bafana no mu muryango nyarwanda muri rusange.

Ati " Burya ikipe n’ink’umuryango. Umuntu nk’uyu iyo agaragaye ko hari ahantu yasigaye inyuma kandi yaragize akamaro mu muryango nk’uwo w’ikipe, biba byiza ko abantu bongera bakamureba , bakamumenya, , bakamenya ubuzima ariho , bakagira n’icyo bamufasha. Bimufasha kumwubaka kubera ko arongera akiyumvamo ko agifite akamaro cyangwa ko yagize n’akamaro.

N’izindi Fan Clubs , igikorwa nk’ikingiki bajye bagikora. Wenda niba hari n’ahandi basanzwe babikora ni byiza ariko ababa batabikora nabo byaba byiza kugira ngo bongere kuzirikana agaciro umuntu yagize."

The Blue Winners yashinzwe tariki 13 Mutarama 2018. Igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 39, bacyiyongera. Ni Fan Club ifite umwihariko wo kuba ifite umubare munini w’abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports ku rwego rwa Perezida, Visi Perezida ndetse no ku bunyamabanga.

Mu bayoboye Rayon Sports bayirimo hari nka Murenzi Abdallah na Ntampaka Theogene. Abigeze kuyobora Rayon Sports ku mwanya wa Visi Perezida bayirimo hari nka Gakumba Jean Claude, Rudasingwa JMV na Muhirwa Freddy. Imbabazi Consolatrice uyiyobora na we yabaye Visi Perezida wa mbere wa komite nyobozi ya Rayon Sports. Undi ni Gakwaya Olivier wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports igihe kirekire.

Ntampaka Theogene (hagati ) wigeze kuyobora Rayon Sports na we yaje kwifatanya na bagenzi be bari muri Fan Club imwe

Abagize The Blue Winners bahawe ikaze na Mayor wa Nyanza Ntazinda Erasme

Mbere yo kwerekeza ku nzu ya Munyaruyonga, babanje gukora umuganda rusange haharurwa umuhanda

The Blue Winners yifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Nyamiyaga

Bafatanya umuganda na Mayor wa Nyanza

Imbabazi Consolatrice akora umuganda

Inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Nyamiyaga

Uko amadirishya y’inzu ya Munyaruyonga yari ameze

Amadirishya n’inzugi byarimo amatafari byasimbujwe

Mayor Erasme na Ndayisabye Jean Bosco ukuriye Polisi muri Nyanza nabo batanze umuganda ku nzu ya Munyaruyonga

Uyu mupolisi yakoranye umurava cyane atanga umuganda ku nzu ya Munyaruyonga

Uhereye i bumoso: Gakwaya Olivier, Ndayisabye Jean Bosco ukuriye Polisi muri Nyanza, Ntazinda Erasme uyobora Akarere ka Nyanza, Imbabazi Consolatrice uyobora Blue Winners na Kamayirese Jean D’Amour , umujyanama muri The Blue Winners Fan Club

Bashyiraho Morale nyuma y’umuganda

Bamwe mu banyamuryango ba The Blue Winners basuhuza abaturange b’i Nyamiyaga

Consolatrice uyobora The Blue Winners asobanurira abaturage impamvu bahisemo Munyaruyonga ngo bamuremere

Ndayisabye Jean Bosco ukuriye Polisi muri Nyanza yasabye abaturage gukomeza gukumira ibyaha bitaraba, batangira amakuru igihe ndetse bakanakomeza gukumira impanuka ...Nibwo bukangurambaga Polisi y’igihugu iri gukora mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri 2018

Mayor Erasme aganiriza abaturage bo mu Kagali ka Gacu, umudugudu wa Nyamiyaga...Yabibukije ko kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka utaha byatangiye ndetse abakangurira ko bagomba guharanira ko Akarere ka Ruhango kava ku mwanya wa 24 kakaza mutw’imbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza

Babanje kumwambika ibirango bya Rayon Sports yahoze akinira

Bamushyiriye ibikoresho by’ibanze

Gakwaya Olivier asuhuzanya ubwuzu Munyaruyonga wakinanye na se wabo wa Gakwaya muri Rayon Sports

Munyaruyonga Celestin wakinnye mu mfura za Rayon Sports akayivamo muri 1973 ahunze

Bishimiye kubona umwe mu bakinnye mu mvura z’ikipe ya Rayon Sports bakunda kandi bahoza ku mutima

Munyaruyonga yagaragaje ko koko yigeze kuba umukinnyi...Ubusanzwe abakinnyi barangwa n’urwenya no gusabana...Yabaganirije biratinda

Munyaruyonga yishimiye cyane ko Mayor w’Akarere n’ukuriye Polisi muri Ruhango baza kumuha umuganda ku nzu ye

Munyaruyonga yishimye cyane abura amagambo abisobanuramo

Consolatrice uyobora Blue Winners yavuze ko bagiye gukomeza kwita kuri Munyaruyonga mu buzima bwa buri munsi bamugenera amafaranga azajya amufasha kwiyubaka biruseho

Ukuriye Akagali ka Gacu yashimye cyane uburyo abagize Blue Winners bafashije umwe mu baturage batuye mu Kagali ayoboye

Mayor wa Nyanza yashimye cyane igitekerezo cyagizwe na The Blue Winners ndetse bakanagishyira mu bikorwa...Yabemereye ko aho bazakenera Akarere hose bazababa hafi

Basoje baririmba indirimbo ya Rayon Sports

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Mugenzi Laurent

    Ndashimira the blue winners igikorwa gitangaje kdi cyiza bakoze byumwihariko umwe mumfura zakiniye Rayon sports!!!! Hazakomeze hashakwe nabandi bayikiniye ubuzima byabo butameze neza

    - 27/05/2018 - 14:53
  • ######

    Manawe nukuri hariho abantu bitanga bagifite umutima ikigikorwa nikiza ndabashimyepe nibakomerezaho

    - 27/05/2018 - 15:12
Tanga Igitekerezo