Ngororero: Abantu umunani bafashwe bacukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri inzego z’umutekano zafashe abaturage umunani bo mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero barimo gucukura amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti. Ni ibikorwa bakoraga bitemewe n’amategeko kuko nta byangombwa bafite byo gucukura amabuye y’agaciro ndetse bakaba bangiza ibidukikije.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko inzego z’umutekano zari mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati zihasanga abantu barimo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati “Bari abantu umunani barimo gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe ubuyobozi buherutse guhagarikwa kubera kugicukuramo bitemewe n’amategeko. Nyuma yo kugihagarika abaturage bo bakomeje kujyamo rwihishwa.”

CIP Karekezi akomeza avuga ikirombe bariya bantu bafatiwemo kiri mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati ndetse bakaba barangizaga iryo shyamba. Yakomeje avuga ko usibye no kwangiza ibidukikije, bariya bantu bashobora kuhaburira ubuzima.

Ati “Twatangiye ibihe by’imvura, biriya birombe bishobora kubaridukira bikabagwira, kandi n’ubundi ubuyobozi bwari bwarahagaritse gukomeza kubicukuramo kubera imiterere yaho. Ikindi kandi biriya birombe biri ahantu hari ibidukikije byinshi nk’imigezi n’amashyamba, bariya baturage rero baba barimo kubyangiza.”

Abafashwe bose bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kavumu kugira ngo bakurikiranwe.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo