NGOMA: Umukozi wo mu rugo yafatanywe arenga miliyoni 1Frw yari yatwaye umukoresha we i Kigali

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu karere ka Ngoma, ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo, yagaruje amafaranga y’u Rwanda 1,096,000 agize amwe mu mafaranga umukozi wo mu rugo yari yibye uwo yakoreraga mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Tuyishimire Jean Pierre ufite imyaka 33 y’amavuko, yafatiwe mu mudugudu wa Maswa I, Akagari ka Rubona mu murenge wa Rukumberi ahagana saa tatu z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwari wibwe ayo mafaranga.

Yagize ati: “Tuyishimire yakoraga akazi ko mu rugo mu muryango utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Mu gitondo cyo ku wa Kabiri nibwo uwamukoreshaga, yahamagaye Polisi avuga ko arebye aho amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 300 yari abitse arayabura kandi ko umukozi we yamaze gutoroka bityo akaba acyeka ko ari we wayibye.”

Yakomeje agira ati:”Habayeho gukorana hagati y’ubuyobozi bwa Polisi mu turere twa Gasabo na Ngoma, izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, Tuyishimire aza gufatirwa i Rubona mu murenge wa Rukumberi saa tatu z’ijoro ari kuri moto, abapolisi bamusatse basanga asigaranye gusa miliyoni 1 n’ibihumbi 96 Frw ahita atabwa muri yombi.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko ayo mafaranga ari ayo yibye umukoresha we mu Mujyi wa Kigali, gusa avuga ko atigeze ayabara ngo amenye umubare wayo kandi ko nta yandi yigeze akuraho.

SP Twizeyimana yihanangirije abantu bose bihesha iby’abandi, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko harimo no gufungwa.

Yasabye abaturage kureka kubika amafaranga menshi mu ngo zabo, ahubwo bakajya bayabitsa kuri banki mu rwego rwo kuyarinda kwibwa.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rukumberi kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe amafaranga yafatanywe yamaze gusubizwa nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo