Ngoma: Polisi yafashe umugabo wiyitaga umupolisi akaka ruswa abaturage

Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage kwirinda abantu baza babashuka mu buryo butandukanye babaka amafaranga ngo babafashe gukemura ibibazo bafite kuko abenshi muri bo biyitirira inzego bakorera atarizo kugira ngo babone uko baka ruswa.

Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma yaho kuri uyu wa gatatu tariki 13 Werurwe mu karere ka Ngoma mu murenge wa Remera, Polisi ihakorera ihafatiye umusore wiyitaga umupolisi akaka ruswa abaturage ngo abafashe gufungura abantu babo bafunze.

Uyu musore yitwa Tuyisenge Irene w’imyaka 23 y’amavuko akaba yiyitaga umupolisi ukorera mu karere ka Ngoma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP)Hamdun Twizeyimana avuga ko umugabo witwa Ntambara Cyprien w’imyaka 55 y’amavuko ufite umuvandimwe witwa Ziragora Jonas w’imyaka 43 ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi Remera yahamagawe na Tuyisenge ngo namuhe ruswa y’ibihumbi 100,000frw amufungurire murumuna we wari uhafungiye.

Yagize ati " Uyu Tuyisenge wiyita umupolisi ukorera kuri Polisi ya Ngoma( DPU) yahamagaye Ntambara ngo niba ashaka ko umuvandimwe we arekurwa namuhe ruswa y’ibihumbi ijana amurekure."

Akomeza avuga ko Ntambara yahise yihutira kubimenyesha Polisi imwegereye, imubwira kongera guhamagara Tuyisenge bumva ni umutekamutwe.

Ati " Ntambara yahise amubwira ko ibyo bihumbi ijana(100,000frw) atabibonera rimwe amubwira ko afite 22,000 frw undi aramubwira ngo ndaje uyampe andi 78,000FRW bisigaye uzayampa nyuma."

CIP Twizeyimana avuga ko Polisi n’Urwego rw’Igihugu rwubugenzacyaha bahise bajyana na Ntambara kureba uwo mupolisi uje gufata ayo mafaranga babona ni Tuyisenge uje kuyafata yiyita umupolisi ukorera kuri Polisi ya Ngoma.

Tuyisenge bakimara kumufata bamushyikirije Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi Remera, yemera ko ubwo butekamutwe atari ubwa mbere abukoze kuko n’ubundi tariki 5 Werurwe uyu mwaka aribwo yafunguwe muri gereza ya Ntsinda nabwo azira kubeshya umuturage ko ari umupolisi akamutwara ibihumbi 30.000frw.

CIP Twizeyimana yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso no kwirinda abatekamutwe nk’abo, bagira uwo babona cyangwa bumvise ubashuka muri ubwo buryo bakihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano.

Yasoje abasaba kujya birinda gutanga no kwakira ruswa cyangwa n’ikintu cyose gifitanye isano nayo kuko ruswa ari icyaha gikomeye gihanirwa n’amategeko kandi kidasaza, yongera kuburira abatekamutwe biyitirira icyo batari cyo kubireka kuko Polisi ifatanyije n’abaturage n’izindi nzego ntaho bazayicikira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    yewega umunyamitwe mumukatire urumukwiye

    - 21/03/2019 - 18:00
Tanga Igitekerezo