Ngoma: Imiryango 8 yubakiwe inzu zo kubamo

Imiryango Umunani yo mu Murenge wa Murama itari ifite aho kuba niyo yahawe amazu yubatswe ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Gicurasi 2020 ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatuje imiryango umunane (8) itandukanye y’abatagiraga aho kuba bo mu Murenge wa Murama.

Umukecuru witwa Mukasine Marie w’imyaka 80 utuye mu Mudugudu wa Kaboza, Akagali ka Kigabiro avuga ko gutuzwa kwe bisa no kumurikirwa n’ukwezi.

Mukasine yagize ati" Ni ukuvuga ngo umuntu ijisho rirareba ariko ntirisesura,ubu uwareba mu mutima harimo inyange yera de. Harimo ahantu hameze nk’ukwezi kumwe bavuga ngo ngukuriya kuriya kurazuye nikwo kwaka cyane ariko ubu ngubu nishimiye ko mungejeje aho nifuzaga ikndi nshimye Perezida Paul Kagame n’abandi bafatanije".

Ntahompagaze Reverien wahawe inzu mu Mudugudu wa Nyakabanga Akagari ka Gisago avuga ko ngo kuri ari ibyishimo birenze kuko ngo yabaga mu bukodi.

Yagize ati " Muby’ukuri nabagaho mu bukodi nkishyurirwa n’abavandimwe batandukanye biranshimishije cyane kuko imibereho yari imeze nabi nkabifatanya n’uburwayi ariko kubera Leta yacu ihora itwitaho nagize gutya mbona nanjye mbaye umwe mubagomba kubakirwa ubu ndishimye rero kuko sinagiraga imbere n’inyuma”.

Mugirwanake Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama avuga ko kuba aba baturage batujwe byari umuhigo ariko ngo ku bufatanye n’abaturage bagombaga kuba bamaze kuzubaka bitarenze uku kwezi.

Ati " Dufatanije n’abaturage twahize ko uyu mwaka w’imihigo tugomba kuwurangiza twarababoneye icumbi muri rusange twafatanije n’abaturage mu miganda itandukanye,twari twumvikanye ko nibura uku kwezi kugomba kurangira aba baturage bacu bose batuye neza”.

Mapambano Cyriaque , umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashimiye abaturage uruhare rwabo mu gufasha abafite intege nke kugirango nabo bafashwe gutuzwa heza.

Yagize ati "Ubu rero kuba tubashije gufatanya n’abaturage dushimira cyane abagize uruhare mu miganda myinshi kuri aya mazu tugashaka ibindi byaburagaho by’ingenzi batabasha kwibonera”.

Yakomeje yizeza aba batujwe kubaha ubufasha bwo kubabonera umuriro w’amashanyarazi aho yagize .

Ati Tugomba rero no kugirango babone n’amatara,amashanyarazi …urabona ko bakeneye no kugirango hajye habona nanatambuka atazavaho agatsitara n’imbaraga nke aba afite".

Akarere ka Ngoma gafite amazu agera kuri 336 arimo kubakwa hirya no hino mu karere hakaba hari ayamaze kurangira ndetse n’amazu 1020 yari yarangiritse ari kuvugururwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bufungura ku mugaragaro inzu zahawe aba baturage batagiraga aho baba
Inzu zahawe aba baturage bo Murenge wa Murama mu Rwego rwo kubatuza neza
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo