Ngoma: Bamaze imyaka 5 batarishyurwa na rwiyemezamirimo miliyoni 33 FRW ….barasaba Perezida Kagame kubarenganura

Hashize imyaka 5 abaturage batuye Mu Murenge wa Jarama , Akarere ka Ngoma bakoze mu materasi afite ubuso burenga hegitare 42 bambuwe na rwiyemezamirimo witwa Ntakirutimana Frorien miliyoni zisaga mirongo itatu n’eshatu (33.731.000 FRW), bakaba basaba ko Minisiteri ibishinzwe yabafasha kurenganurwa kuko aho bagerageza kubaza nta gisubizo babona.

Taliki ya 23 Kamena 2012 nibwo igikorwa cyo gukora amaterasi mu Murenge wa Jarama cyatangiye abaturage benshi bitabira iyo mirimo kuko yari kubahesha amafaranga bityo bakivana mu bucyene bagatera imbere. Nkuko bari babyemeranijweho na rwiyemezamirimo ko azajya abahemba nyuma y’iminsi 15 ariko siko byaje kugenda ahubwo bajyaga babizeza ko bazahemba ukwezi gushize,nabwo bagategereza bagaheba.

Nyuma hashize amezi 6 bamaze gukora hegitare 42 bagomba guhembwa miliyoni zisanga 33 z’amafaranga y’Urwanda , akazi baragahagaritse ku italiki 2 Ukuboza 2012 batangira igikorwa cyo kwishyuza . Kwishyurwa byarananiranye . Abari baraturutse hanze y’Akarere nko muri Nyanza, Karongi,.. ..bashaka uko bataha nubwo byari bigoranye aho bajyaga gufunguza ndetse no mu nsengero gusaba amafaranga y’urugendo ngo bitahire nkuko twabitangarijwe numwe mubakozemo atashatse ko izina rye twaritangaza, bibangombwa ko hitabazwa leta ari nabwo abaturage bajyanye ikirego ku Karere ka Ngoma kabizeza gukurikirana uwo mukoresha akabishyura.

Mutabazi Emile utuye mu Mumurenge wa Jarama, Akagari ka Jarama Umudugudu w’Abiyunze wari umukuru w’abakozi yatubwiye ko byageze mu nkiko aho mu rukiko rwibanze rwa sake, rwiyemezamirimo yatsinzwe ariko nyuma yaho yaje kujurira avuga ko urukiko rwaciye urubanza nta bubasha rwari rufite, urubanza rujyanwa mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma maze urukiko rwanzura ko Akarere gatsinzwe.

Yagize ati " Twagiye mu rukiko rw’ibanze i Sake, tugezeyo rwiyemezamirimo aratsindwa bamusaba ko yakwishyura abaturage na we ahita ajurira mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma agezeyo bavuga ko urukiko rw’ibanze rwaburanishije urubanza rutari rubifitiye ububasha ngo kereka arezwe mu rukiko rw’abacuruzi .

Magingo aya ikibazo twagerageje kukivuga ku karere barakizi , ku Ntara , Guverineri yaraje icyo kibazo turakimubwira, nanubu amaso yaheze mu kirere ntabwo turabona igisubizo cyayo mafaranga ariko rwiyemezamirimo yaratwambuye."

Mutabazi nk’uwuhagarariye abambuwe asoza asaba Perezida wa Repubulika nkuko asanzwe afasha abaturage ko nabo yabafasha kubona amafaranga yabo agira.

Mutabazi ati " Njye numva igisigaye nka nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame adufashije rwose akabimenya wenda ahari yatwishyuriza ayo mafaranga kandi natwe byadufasha."

Nyuma y’ibi byose Rwandamagazine.com yashatse kumenya icyo uwambuye abo baturage (rwiyemezamirimo) abivugaho adusubiza ko atavuga ku bitamureba.

Yagize ati " Njye sinkiri muri company ibyo mwabibaza company ntabwo nasobanura ibintu bitari kundeba."

Avugana n’itangazamakuru, Mufurukye Fred Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko iki kibazo bakizi kandi bari kugikurikirana nk’ubuyobozi ati " Imyaka kimaze kirasaba gukurikiranwa ubwitonzi.Turacyagikurikirana, kimaze imyaka myinshi ikingenzi nuko yukizi kandi tukakijyamo."

Iki kibazo kimaze imyaka itanu cyakurikiranywe n’inzego zitandukanye, ubu magingo aya kikaba cyaranyuze mu nkiko ariko ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwijeje abaturage ko bugiye kugikurikirana nubwo batatangaje igihe nyirizina kizacyemukira.

Youssuf Ubonabagenda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo