Musanze: Gikundiro Forever yasaniye inzu uwarokotse Jenoside, baranamuremera – AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kamena 2018, abagize Gikundiro Forever Group batashye inzu basaniye Murekatete Shakina warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 utuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza ndetse baranamuremera.

Abagize Gikundiro Forever babanje gukorana umuganda rusange n’abaturage bo mu Murenge wa Muhoza. Bafatanyije gukomeza guhanga umuhanda ugana ahazimurirwa irimbi ryo mu Murenge wa Muhoza kuko aho bashyinguraga mbere hamaze kuzura.

Nyuma yaho abagize Gikundiro Forever bagiye ku nzu ya Murekatete, barayitaha, na we ntiyahwema kugaragaza ibyishimo yatewe n’igikorwa yakorewe n’abagize Gikundiro Forever.

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever yavuze ko kuremera umuntu warakotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa bazajya bakora buri mwaka mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Umwaka ushize bari baremeye umuturage wo mu Karere ka Ruhango. Ubu ngo hari hatahiwe uwo mu Karere ka Musanze. Umwaka utaha nabwo barateganya kujya mu yindi Ntara.

Ati ’’ Twifashishije ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze , tubasaba ko batwereka umuntu twafasha mu bushobozi bwacu buke, batwereka uyu mubyeyi Murekatete. Inzu ye yaravaga, amabati ashaje , muri make yari yarangiritse yose. Twarayimusaniye, turayisukura.’’

Fista Jean Damascene yashimiye cyane abafana ba Musanze FC babafashije cyane muri iki gikorwa.

Ati ’’ Abafana ba Musanze FC ni abantu dusanzwe dufitanye umubano wihariye nk’aba Sportifs. Badufashije muri iki gikorwa twakoze uyu munsi ndetse tukaba twifuza gukomeza kwagura ubufatanye .Twifuza ko byakwaguka bikagera mu gihugu hose mu bantu bafana andi makipe.’’

Uretse kumusanira inzu, abagize Gikundiro Forever banamugeneye amafaranga yo kumufasha gusunika iminsi ndetse n’ibiribwa .

Murekatete yashimye cyane iki gikorwa ndetse avuga ko ngo kubera uburyo inzu ye yabaye nziza, ngo abaturanyi bari basigaye bamubaza niba hari umukobwa yitegura gushyingira.

Murekatete ati ’’ Nabyakiranye ibyishimo byinshi. Inzu yanjye yari imeze nabi. Bambwiye ko baje kumfasha , baratangira barabikora, namwe ngira ngo mwabibonye…

Ndi kumva meze neza. Mu madirishya hari harimo ibintu by’ibibati. No ku manywa ntabwo habonaga, habonaga ari uko ducanye itara. Ubu bimeze neza, biranshimishije cyane.

Muri iyi minsi abaturanyi bari basigaye bambaza niba hari umukobwa wanjye nteganya gushyingira kuko babonaga inzu yabaye nshya inasize amarangi meza cyane.’’

Murekatete yakomeje avuga ko byahuriranye kuko ngo na we asanzwe ari umufana wa Rayon Sports ndetse n’umugabo we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yari umufana wayo.

Asanzwe akora ubucuruzi buciriritse mu isoko kuburyo avuga ko byari kuzamugora kubasha kwisanira inzu mu gihe anafite abana 6 agomba kwitaho. Yasabye abagize Gikundiro Forever kuzahorana umutima w’urukundo.

Ati ’’ Umutima w’urukundo bafite bazawuhorane , uko bamfashije bikagera no kubandi. Ibyishimo byandenze, sinashaka kubyihererana njyenyine. Imana ibashoboze bagere kuri benshi kuko abakeneye ubufasha ni benshi.’’

Mutabaruka Leonidas wari uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Muhoza na Manzi Jean Pierre ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza bavuze ko batunguwe cyane no kubona ko abafana ba Rayon Sports badahugira mu gufana gusa ahubwo bakaba banakora ibikorwa byubaka igihugu.

Uwamaliya Claire ,Visi Meya Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze na we yashimye cyane Gikundiro Forever mu izina ry’Akarere.

Yagize ati ’’ Ni igikorwa nk’Akarere twabonye ko ari ingirakamaro. Twari dusanzwe tuziko Gikundiro Forever umumaro wayo ari ukujyana n’ikipe aho yagiye gukinira, igafana, igataha ariko aka kanya bagaragaje ko mbere yo kuba Gikundiro Forever, mbere yo kuba abafana ba Rayon Sports ari abanyarwanda muri rusange.

Igikorwa rero bakoze hano mu Karere ka Musanze ni ikigaragaza ko ari abanyarwanda koko kandi barajwe ishinga na bimwe mu bikorwa by’iterambere ry’umuturage. Uyu mugenerwabikorwa basaniye inzu yari umwe mubo twagombaga gusanira kuko murabizi amazu y’abacitse ku icumu rya Jenoside hari ayagiye yangirika bitewe n’igihe gishize ndetse n’uburyo yagiye yubakwa byihutirwa…

Nk’ubuyobozi bw’Akarere tubibonamo igikorwa gikomeye cy’ingirakamaro. Urabona ko nyuma yo gufana ikipe , banakora ibikorwa byo guteza imbere umuturage muri rusange.’’

Mu Karere ka Musanze habarurwa imiryango 187 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Abafie amazu bagomba gusanirwa ni 20.

Yakomeje asaba abafana bafana ikipe ya Musanze FC ko nabo bikwiriye ko bakora igikorwa cy’urukundo nk’icyakozwe na Gikundiro Forever.

Ati ’’ Icyo twifuza ni iterambere ry’umuturage. Na Gikundiro Forever iza kudusaba uwo bafasha , ntabwo bigeze baza badusaba umufana wa Rayon Sports , bo badusabye umugenerwabikorwa , natwe tumutoranya dufatanyije na Ibuka , dutoranya umuntu twabonaga ko koko akeneye gufashwa kandi akaba atari ku rutonde rw’abo tugomba gusanira mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.’’

Gikundiro Forever ni Fan Club igizwe n’abanyamurwango barenga gato 150 bari mu mpande zose z’isi. Yashinzwe muri 2013, ikaba izwiho guherekeza ikipe ya Rayon Sports aho yagiye hose ndetse no mu mahanga.

Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ndete ninayo bazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.

Gikundiro Forever kandi niyo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.

Babanje gukorana umuganda rusange n’abaturage,abafana ba Musanze FC ndetse n’ingabo z’igihugu

Nyuma y’umuganda bacinye akadiho barasabana

Manzi Jean Pierre ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza

Maniriho Jean De Dieu ushinze umuco na Siporomuri Gikundiro Forever asobanura amavu n’amavuko ya Gikundiro Forever

Uwamaliya Claire ,Visi Meya Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze yashimye cyane abagize Gikundiro Forever

Murekatete Shakina

Uhereye i bumoso hari uwari uhagarariye abafana ba Musanze FC, Visi Meya na Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever

Abafana ba Musanze FC nabo bagize uruhare runini muri iki gikorwa

Ibiribwa bamugeneye

Inzu ya Murekatete Shakina nyuma yo gusanwa

Bifotozanya na Murekatete wabashimiye umutima mwiza ubaranga

Gilbert ukuriye ibikorwa biri social muri Gikundiro Forever

Nshimiyimana Emmanuel ’Matic’, umunyamabanga wa Gikundiro Forever

Uwineza Appolinalie ushinzwe umutungo muri Gikundiro Forever

Me. Didier Cyubahiro, umunyamategeko wa Gikundiro Forever Group

Abaturanyi ba Murekatete bari baje muri uyu muhango

Mutabaruka Leonidas wari uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Muhoza

Basoje baririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports

Photo:RENZAHO Christophe

Inkuru bijyanye:

Ruhango:Abagize Gikundiro Forever baremeye uwarokotse Jenoside, banamugabira inka - AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Tuyishimire Theophile

    Nibyiza Gufasha Abarokotse Jenocide

    - 1/07/2018 - 16:09
  • karenzi

    Rayon sports thru Gikundiro forever is committed, we congrat you for always be the first, keep it up

    - 3/07/2018 - 10:08
Tanga Igitekerezo